Connect with us

Education

Ishuri Autentic International Academy ritanga uburezi bujyanye n’igihe

 463 total views,  3 views today

Ikigo k’ishuri cya gikristu Autentic international academy kiri ku Kicukiro mu murenge wa Niboye mu cyahoze ari Saint Patrick cyaserukiye u Rwanda mu marushanwa yo guhanga udushya mu rwego rw’isi .

Iki kigo cyafunguye imiryango mu mwaka wa 2010, gitangira gutanga uburezi rusange bushingiye ku ndangagaciro za gikristu.

Kuva icyo gihe ryagendeye kuri programu  itegurwa na Ministeri y’uburezi mu Rwanda “MINEDUC “ rishyiramo n’umwihariko w’indangagaciro  ya gikristu.

Umuyobozi wa Autentic International  Academy,aganira n’abanyamakuru

Bwana Tuyizere Jean Baptiste. Agira ati :”Iki kigo cyatangiye mu mwaka wa 2007 kitwa Saint Patrick,muri 2010 nibwo  cyaguzwe na Autentic Word  Ministry yo mu itorero rya  Zion Temple bagamije gutanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro  za gikristu.Ubu iki kigo gifite abanyeshuri 350,harimo abakobwa 150  n’abahungu 200. Harimo ibyiciro bitatu aribyo; ikiciro k’incuke  Nusery , Primary, n’ikiciro rusange ”Tronc commun”.

Gifite kandi n’abakozi 38, harimo abarimu b’inzobere 17 harimo n’abakozi bakora imirimo itandukanye.

Muri rusange Autentic  Academy International dutanga uburezi bushingiye ku bumenyi rusange bitanga 10% mu mibereho ya muntu,kandi dutoza umwana kwihagira imirimo ni nayo mpamvu twagiye mu marushanwa  School Enterprise  challenges  ategurwa n’ikigo cy’abongereza gishinzwe gukoresha amahugurwa n’ amarushanwa ku banyeshuri babaye indashyikirwa mu guhanga udushya.

Ku isi hose hahuguwe ibigo by’amashuri  9000, mu Rwanda  hagiyemo ibigo by’amashuri 210  byitabiriye ayo mahugurwa,bitewe  n’umwihariko  w’ubwenge n’umuco abanyeshuri bacu bafite,ishuri Autentic  International  Academy  niryo ryabonye umwanya wa mbere aba ari naryo  rihagararira Afrika.

Bitewe n’umushinga bakoze wo gukora isabune y’amazi ikoreshwa mu isuku n’isukura .Aba ari nayo yakira umunsi mukuru wo gutanga ibyo bihembo ku batsinze, no kwakira inama ya  National conference  akaba aribyo byabereye hano  kuri iyi  itariki ya 9 Werurwe 2019.

Nzeyimana Viateur

Mwambanews.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Education