Connect with us

NEWS

Guveniroma y’ u Rwanda mu bufatanye n’ ikigo cyo muri Israel

 452 total views,  3 views today

Guverinoma y’u Rwanda ihagarariwe n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), yinjiye mu bufatanye n’ikigo cyo muri Israel cyitwa Netafim, kizobereye mu ikoranabuhanga ryo kuhira, mu mushinga wo kongera umusaruro w’ubuhinzi i Gabiro.

Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 29 Mutarama 2019, yemeje ingingo z’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete Netafim Ltd yo muri Israel yo guteza imbere ubuhinzi i Gabiro binyuze mu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub Project (GAHP).

Umushinga wa GAHP ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi kuri hegitari 15 600, hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho ryo kuhira, kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’irindi koranabuhanga ryose rikoreshwa mu buhinzi.

Ubwo hasinywaga aya masezerano, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko uyu mushinga uzongera ishoramari ry’abikorera mu buhinzi bw’u Rwanda, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kwihaza mu biribwa.

Yakomeje avuga ko uyu mushinga uzatanga umusanzu mu guhanga imirimo, kongera ibyoherezwa mu mahanga byongerewe agaciro ndetse no kongera iterambere n’imibereho by’abaturage.

Ati “Netafim yashyize mu bikorwa neza imishinga iteye nka GAHP mu bindi bice bitandukanye ku Isi, dufite icyizere ko ibikorwa byayo mu Rwanda bizatuma abahinzi bato bakoresha ikoranabuhanga mu kuhira, kongera umusaruro, gukemura ikibazo cy’amazi make, ibyo ingo zinjiza ndetse no kwihaza mu biribwa”.

Mu cyiciro cya mbere, agera kuri miliyoni 66.5 z’amadolari azashorwa muri uyu mushinga mu gihe cy’amezi 18, hahingwe hegitari 5 600.

Umushinga GAHP uzafasha mu guteza imbere ibihingwa biribwa imbere mu gihugu, ibyoherezwa mu mahanga, kongerera agaciro umusaruro w’ibihingwa nk’amafu, amavuta n’ibinyobwa byo koherezwa mu mahanga.

Uzafasha kandi mu bworozi bw’imbere mu gihugu by’umwihariko binyuze mu bikorwa byo kuhira.

 

src: igihe

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS