Umuryango Urwanya Ubwandu bwa Virusi itera SIDA ndetse ukanita ku banduye agakoko kayitera, AHF(Aids Health Care Foundation) watanze udukingirizo ku bantu bitabiriye igitaramo gisoza umukino w’amagare (Tour du Rwanda).
Abantu bari urujya n’uruza mu mujyi wa Kigali ahazwi nka (Car Free Zone) bagana ku matente y’Umuryango Ahf-Rwanda yakoreragamo, bahabwa serivise zo kwipimisha Virusi itera Sida ku bushake ndetse banahabwa udukingirizo two kubarinda kwandura ndetse no kwanduza, zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ku buntu.
Iki gikorwa cyabaye none tariki ya 02 Werurwe 2019 ubwo umukino w’amagare waburaga umunsi umwe ngo usozwe ku mugaragaro, abari bitabiriye iki gitaramo bagize amahirwe yo kwipimisha ku bushake Virusi itera Sida, bityo usanze yaranduye agatangira gufata imiti.
Menya ibikorwa umuryango, AHF -Rwanda ( Aids Health Care Foundation) ikora mu kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA:
-Gutanga udukingirizo kubuntu ( Free Condom Distribution)
-Gusiramura ku buntu hakoreshejwe uburyo bugezwe bw’impeta ( Prepex)
-Gupima virus itera Sida kubuntu ( Free HIV testing) kugirango abanyarwanda bamenye uko bahagaze.
Abantu bari urujya n’uruza mu mujyi wa Kigali ahazwi nka (Car Free Zone) bagana ku matente Ahf-Rwanda yakoreragamo
Aganira n’itangazamakuru, Mujawayezu Solange w’imyaka 25 avuga ko yishimiye iki, gikorwa AHF-Rwanda yakoze, yemeza ko barebye kure kuba baratekereje kuzana Serivise zo kwipimisha Virusi itera Sida ku bushake ndetse no kubaha udukingirizo ku buntu ahantu hahurira abantu benshi.
Agira ati”Ndishimye cyane kurushaho, umukino w’amagare uranshimisha cyane, ariko nongeye kwishima birushijeho kuba, AHF-Rwanda yaratekereje gupima abantu Virusi itera Sida ku bushake , ndetse ikanaduha udukingirizo ku buntu two kuturinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ariyo ntandaro yo gusama inda utateganyije, bikaba byakuviramo kwandura Virusi itera Sida”.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo gukoresha Agakingirizo ku isi yose, ku wa 13 Gashyantare 2018, bamwe mu rubyiruko bavuze ko badakoresha udukingirizo kubera ko baba badafite amafaranga yo ku kagura.
Ariko ubu Abagabo n’Abagore bose bitabiriye igitaramo gisoza umukino w’ Amagare bahawe udukingirizo ku buntu ndetse banapimwa agakoko gatera Sida ku bushake.
Dr Brenda Assiimwe Kateera umuyobozi mukuru wa AHF-Rwanda, avuga ko uyu muryango ufite ingamba zo kwegereza imiti igabanya ubukana abafite ubwandu bwa Virus itera SIDA, ndetse no kubashishikariza gukoresha agakingirizo mu gihe bananiwe kwifata, kugira ngo barusheho kwirinda gukomeza kuyikwirakwiza.
Agira ati”Twashatse kuzana ibikorwa byacu muri uyu mukino w’amagre byumwihariko umuryango dufite gahunda yo gufasha abafite ubwa ndu bwa Virusi itera SIDA, tubaha imiti igabanya ubukana, dufasha igitsina gabo kwisiramuza ku buntu, tukagira abagabo n’abagore inama mu kuboneza urubyaro, abananiwe kwifata tukabaha udukingirizo ku buntu mu rwego rwo kwirinda kwandura no kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye”
Umuryango AHF wageze mu Rwanda mu 2006,uje gufasha Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa byo kurwanda ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ubinyujije mu bukangurambaga no gufasha mu bigo nderabuzima n’ibitaro.

Habumuremyi Viateur
Mwambanews.com