Iki gitarami kizabera muri Camps Kigali kuwa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019.
uyu muhanzi ubu ni ubwa 2 aje mu Rwanda. Avuga ko yakunze ukuntu u Rwanda rwakirana neza abarugana.
Agira Ati “Mu bwukuri nakunze u Rwanda ukuntu bakirana urugwiro, Iyo uvuye mu mahanga ya kure, nibyo kwishimirwa kuko nakiriwe neza n’Abanyarwanda kandi n’ibintu mbona gake cyane aho nkunda kujya hose.”
Umuhanzi Slaï Mu mwaka wa 2002 yasohoye Album yitiriye izina rye. Iyo Album yari iriho indirimbo yakunzwe cyane yise ‘La dernière danse’. Nyuma yaho yakomeje gukora albums zinyuranye.
Kanda hano maze urebe amashuho y’indirimbo La dernière danse ya Slaï