Amerca: Perezida Donald Trump yajyanywe mu nkiko

 2,005 total views,  1 views today

Urugaga rwa leta 16 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirangajwe imbere na leta ya California, zareze mu nkiko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump nyuma yaho bufatiye icyemezo cyo gutangaza ibihe bidasanzwe mu gushakisha amafaranga yo kubaka urukuta ku mupaka na Mexico.

Ni ikirego cyatanzwe mu rukiko rwo muri leta ya California. Ibi bibaye hashize iminsi Trump akoresheje ububasha bwo mu bihe bidasanzwe ahabwa n’amategeko nka Perezida wa Amerika, akarenga ku cyemezo cya kongere ya Amerika ngo abone amafaranga yo gukoresha mu mushinga wo kubaka urukuta ku mupaka n’igihugu cya Mexico.

BBC ivuga ko kubaka urwo rukuta rwo gukumira abimukira, ari kimwe mu bintu by’ingenzi yasezeranyije ubwo yiyamamazaga ku mwanya wa perezida.

Abo mu ishyaka ry’Abademokarate basezeranyije ko bazanga icyemezo cya Trump bakoresheje “umuti wose ushoboka”.

Zimwe muri leta zigize Amarika ziyobowe n’iya California zajyanye perezida Trump mu nkiko

Umushinjacyaha mukuru wa California, Xavier Becerra yavuze ko bareze perezida Trump mu nkiko mu kuburizamo gukoresha nabi ububasha bwe nka perezida.

Yagize ati: “Turimo kurega Perezida Trump ngo tumubuze kwiba nta nkomyi amafaranga yavuye mu misoro ya rubanda, kongere ikayagenera abaturage bo muri leta zacu mu buryo bukurikije amategeko”.

Yongeyeho ati: “Kuri benshi muri twe, ibiro bya perezida si ahantu ho gukinira ikinamico”.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Washington Post, iki kirego cyatanzwe ku wa mbere gisaba ko ku ikubitiro urukiko ruba rufashe icyemezo cyo kubuza Trump gukurikiza icyo yatangaje ko ari ibihe bidasanzwe byo gushakisha amafaranga yo kubaka urukuta ku mupaka na Mexico.

Abatanze iki kirego bashaka ko urukiko ruba ruhagaritse icyemezo cye mu gihe hari kuba urubanza kuri iyo ngingo.

Perezida Trump yatangaje iyo gahunda nyuma yaho kongere ya Amerika itoye yanga kumuha ayo mafaranga yo kubaka urukuta ku mupaka na Mexico.

Usibye leta ya California, izindi leta zamureze ni Colorado, Connecticut, Delaware, Hawaii, Illinois, Maine, Maryland, Minnesota, Nevada, New Jersey, New Mexico, New York, Oregon, Virginia na Michigan.

Izi leta zivuga ko itegeko rya Perezida Trump ryo kuyobya amafaranga zari zigenewe agakoreshwa mu mushinga wo kubaka urwo rukuta, ryatuma zitakaza za miliyoni z’amadolari ya Amerika, ibintu zivuga ko byashegesha bikomeye ubukungu bwazo.

Ubwo perezida Trump yatangazaga icyo cyemezo ku wa gatanu w’icyumweru gishize mu busitani bwa Rose Garden bwo mu biro bye bya White House, Trump yavuze ko ibyo bihe bidasanzwe bizatuma ubutegetsi bwe bubona hafi miliyari umunani z’amadolari ya Amerika yo kubaka urwo rukuta.

Ayo mafaranga nayo abonwa nkaho yaba akiri macye cyane mu kubaka urwo rukuta rufite uburebure bwa kilometero 3200 bigereranywa ko rwatwara agera kuri miliyari 23 z’amadolari ya Amerika.

Icyo gihe, perezida Trump yemeye ko iryo tegeko ry’ibihe bidasanzwe rishobora kumuviramo kujyanwa mu nkiko, ndetse ateganya ko urwo rubanza rushobora no kugera mu rukiko rw’ikirenga.

Gusa Trump yavuze ko atari akeneye gutangaza itegeko ry’ibihe bidasanzwe, avuga ko yabikoze gusa kubera kugira icyizere cyuko byatuma abona amafaranga akeneye mu kubaka urukuta mu buryo bwihuse cyane.

Abasesenguzi bavuga ko ayo magambo ye ashobora kumubera imbogamizi mu kwiregura mu gihe cy’urubanza.

Gutangaza ibihe bidasanzwe kwagiye kwifashishwa cyane n’abaperezida ba Amerika babanje, mu gucyemura ibibazo bijyanye na gahunda z’imibanire n’ibindi bihugu.

Harimo nko gukomanyiriza ibigo bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba ntibishobore kubona amafaranga yo gukoresha cyangwa kubuza gushora imari mu bihugu bivugwamo kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *