Connect with us

IMIKINO

NBA All Star: Kevin Durant yahembwe nk’umukinnyi mwiza nyuma yo gutsinda amanota 31

 474 total views,  3 views today

Ikipe iyobowe na LeBron James yatsinze iya Giannis Antetokounmpo amanota 178-164 mu mukino wa All Star wabereye kuri Spectrum Center mu Mujyi wa Charlotte muri Carolina y’Amajyaruguru.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gashyantare 2019 nibwo uyu mukino wabaye uhuza ibihangange bya Basketball bikina Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

Ni ku nshuro ya kabiri hakoreshejwe uburyo butari uguhitamo abakinnyi baturuka mu Burasirazuba n’Uburengerazuba busanzweho ahubwo abakapiteni babiri aribo LeBron James wa Los Angeles Lakers na Giannis Antetokounmpo ukinira Milwaukee Bucks bahisemo abakinnyi beza mu makipe atandukanye.

Ikipe ya LeBron James yari igizwe na Kevin Durant (Warriors), Kyrie Irving (Celtics), Kawhi Leonard (Raptors) na James Harden (Rockets). Naho ikipe ya Giannis yo yari ifite Stephen Curry (Warriors), Joel Embiid (Sixers), Paul George (Oklahoma) na Kemba Walker (Hornets).

Uyu mukino witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi ba Hip Hop nka 2 Chainz, Ludacris, Meek Mill na J Cole.

Agace ka mbere karangiye ikipe ya LeBron idahagaze neza kuko yatsinzwe amanota 53 kuri 37.

Gusa mu duce twakurikiyeho yagiye yitwara neza kugeza itsinze umukino. Mu gace ka kabiri yatsinze amanota 45 kuri 42, aka gatatu yinjiza mu gakangara amanota 50 kuri 36 naho mu gace ka nyuma yinjiza amanota 46 kuri 33. Igiteranyo cya yose ni amanota 178-164.

Igihangange Kevin Durant usanzwe ukina muri Golden State Warriors yatsinze amanota 31 afasha ikipe ye kwegukana igikombe cya All Stars bimuhesha guhembwa nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri NBA ahabwa igihembo bita ‘MVP’.

Nyuma y’uyu mukino, ibihangange Dwyane Wade na Dirk Nowitzki bahise basezera ku mukino wa Basketball ku mugaragaro bakomerwa amashyi n’ibihangange byawitabiriye.

 

LeBron James na James Harden bari bashyize hamwe muri uyu mukino

 

Curry yongeye gutsindwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

 

Dwyane Wade na bagenzi be baraye mu byishimo

 

Giannis Antetokounmpo na bagenzi be ntabwo bashoboye kwegukana intsinzi

 

Nubwo batsinzwe ariko Joel Embiid usanzwe ukinira Philadelphia 76ers yanyuze benshi atsinda inshuro icyenda mu buryo bwa Dunk

 

Russell Westbrook wa Oklahoma City Thunder yari yitezweho byinshi muri iri joro ariko ntiyahirwa

 

Ludacris wambaye ubururu areba ibirori bya Basketball

 

Stephen Curry na Giannis Antetokounmpo batangiye neza ariko ntibahirwa n’uduce twa nyuma tw’umukino

 

Umuhanzi w’injyana ya Rap, 2 Chainz aganira n’umukinnyi Joel Embiid

 

Umukino wabereye kuri Stade ya Charlotte Hornets, ikipe y’igihangange muri Basketball Michael Jordan

 

Uyu mukino wasusurukijwe na Meek Mill, icyamamare muri Hip Hop

 

Dwyane Wade na Nowitzki bahise basezera ku mukino wa Basketball

 

Kevin Durant wa Golden State Warriors yahembwe nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi nyuma yo gutsinda amanota 31

 

Ikipe ya Antetokounmpo: Abicaye uhereye ibumoso: Walker, Curry, Antetokounmpo, Nowitzki, Westbrook, na Lowry. Abahagaze uhereye ibumoso ni Jokic, Russell, Griffin, Embiid, George, Vucevic na Middleton

 

Ikipe ya LeBron: Abahagaze uhereye ibumoso ni Towns, Thompson, Simmons, Durant, umutoza Michael Malone, Davis, Leonard na Aldridge. Abicaye uhereye ibumoso ni Beal, Irving, James, Wade, Harden na Lillard

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in IMIKINO