Connect with us

NEWS

MIC-Rwanda yasabye Abanyamakuru gusobanurira abaturage imihindagurikire y’ibihe

 342 total views,  3 views today

Umuryango w’Abanyamakuru udaharanira Inyungu, M.I.C(Media Impacting Comunities,) wateguye amahugurwa agamije kurebera hamwe uko imihindagurikire y’ikirere imeze bityo bakabisobanurira abaturage.

 Aya mahugurwa yatangiye uyu munsi tariki ya 18 azageza kuri 23 Gashyantare 2019  abanyamakuru bashishikajwe no gukora inkuru zigamije guteza imbere Amakuru akorwa ku mibereho myiza y’abaturage.

Atangiza amahururwa ku mugaragaro, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa M.I.C Bwana NSHIMIYIMANA Sam Gody, avuga ko abanyamakuru bakwiye kugira uruhare runini mu gusobanurira abaturage ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe no kumenyakubungabunga neza ibidukikije.

Agira ati”Nk’abanyamakuru umwe mu muyoboro wo gusobanurira abaturage kumenya amakuru y’imihindagurikire y’ibihe, niyompamvu M.I.C-Rwanda tuba twateguye amahugurwa nk’aya, tukabahuza n’inzobere mu bijyanye n’ubumenyi bw’imihindagurikire y’ikirere bityo bakabisobanurira abaturage babyumva neza.

Imihingaguririkire y’ikirere ni iki?

Ni Uburyo ubushyuhe bwo ku isi bugenda bwiyongera bitewe n’imyuka yoherezwa mu kirere ikacyangiza.

Muri iyo myuka harimo Diyogiside ya karuboni na Metani. Iri jambo rikunda gukoreshwa bashaka kugaragaza impinduka ziza nyuma y’igihe kirekire, muri izo mpinduka harimo ubwiyongere bw’imiyaga n’ubwubushyuhe bw’inyanja ndetse no kuzamuka kw’amazi y’inyanja.

Bavuga Bernarb umukozi muri REMA ushinzwe inzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza na Kirehe yasobanuye byinshi bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, aho usanga hari igihe imvura itinda kugwa ngo icyo gihe biterwa n’imyuka mibi ikunze guturuka mu nganda, ikazamuka mu kirere, bikabuza umuka mwiza (Oxyene) ariyo ituma imvura igwa ku gihe nyacyo.

Ku munsi wa mbere w’ayamahugurwa bamwe mu banyamakuru bayitabiriye bavuzeko bagiye gutangira kwibutsa abaturage uko waryanya imihindagurikire y’ibihe.

Sobanukirwa uko warwanya imihindagurikire y’ibihe

-Kwirinda gukwirakwiza ibikoresho byakwangiza ikirere urugero-amasashe, ibikoresho bya Parasitike

-Kugabanya ibyuka bituruka mu nganda.

-kwirinda gutema amashyamba ko ariyo soko y’umwuka mwiza duhumeka.

-Gukorera hamwe kw’abaturanyi barwanya icyorezo cyaturuka ku mwuzure

cyangwa abo mu gace utuyemo ngo bahangane n’imihindagurikire y’ikirere.

 

HABUMUREMYI Viateur

Mwambanews.com

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS