Volleyball: Ikipe izaba iya mbere mu mikino ya Zone5 izahembwa amadolari$1,200

 245 total views,  1 views today

U Rwanda rugiye kwakira imikino ya Zone5 ihuza ibihugu 12 bibarizwa muri zone5 mu mukino w’amaboko uzwi nka Volleyball imikino izaba guhera kuri uyu wa 20-23 Gashyantare 2019 i kigali ku bibuga 2 aribyo Petit stade na NPC i Remera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2019 Umuyobozi wa Zone 5 avuga  ko ingengo y’imari izakoreshwa isaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhuzabikorwa  w’imikino ya “Zone 5”  BwanaKansiime Julius yavuze  ko imyiteguro yose bayirangije kandi ko ibikoresho byose nkenerwa kugira ngo umukino ugende neza byose bihari

Agira ati:”Kugira ngo iyi mikino ya Zone 5 izagende neza bisaba ko ugomba kuba ufite ibikoresho bihagije, namara impungenge abakekako hari bimwe mu bikoresho abakinnyi bazabumba mbabwira ko byose bihari ntacyo bazatuburana

Amakipe azaserukira u Rwanda muri iyi mikino ni: Gisagara, Kirehe, APR,UTB na REG yitiriwe iri rushanwa.

Ibi bikaba biha iyi kipe amahirwe (avantage) yo guhitamo ikipe ihura nayo ku mukino wa mbere no guhitamo ikibuga.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Akarere ka gatanu (Zone 5) Bwana Nkurunziza Gustave yavuze ko amakipe 12 ari yo ategerejwe muri iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda. Kandi ko kuba iyi mikino izabera mu Rwanda harimo inyungu nyinshi nko kuba bizinjiriza igihugu amafaranga.

Muri iri rushanwa Ikipe ya mbere izahembwa igikombe gihwanye n’amadolari 1,200, iya kabiri ihembwe  amadolari 800 na ho iya gatatu izahembwa  amadolari 500. By’akarusho amakipe yose yitabiriye irushanwa rya Zone 5 izahabwa.

Iyi mikino ya zone5 yatewe inkunga na: reg_rwanda , MINISPOC , AgaciroFund TV10Rwanda ,SONARWA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *