Kigali: Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa Abari n’Abategarugori, bateguriwe irushanwa ryo kwoga

 219 total views,  1 views today

Nkuko umwaka ushize twakoze buri mezi abiri haba irushanwa ku bufatanye bwa Rwanda swimming Federation n’Amakipe atandukanye yakiriye. Kuri iyi nshuro hazakira club y’abagore yitwa Thousand Kilos Women Conoe and Aquatics Sport

Mutesi Jamila umujyanama muri Federation hamwe na Uwambajimana Rosalie barimo gutegura irushanwa riteganijwe kuri 14 Gashyantare rizabera La Palisse Nyandungu

Iri rushanwa rikaba riteganijwe kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gashyantare rikaba ryahuriranye n’umunsi wa St Valentin ariko hagamijwe kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori.

Umwe mu bayobozi ba Club Uwambajimana Rosalie akaba yavuze ko ari igikorwa gikomeje cyo gutegura amarushanwa buri mezi abiri hakaba irushanwa kugira ngo umukino wo kwoga ukomeze utere imbere.

Yakomeje agira ati “Abakinnyi bagera kuri 54 baturutse mu makipe atandukanye  yemewe mu Rwanda(Cercle sportif de Kigali,Muhazi,Rubavu,Karongi,Green Hills na Riviera.Abazoga 75% bagomba kuba igitsina gore kandi ibyiciro by’imyaka byose biremewe”.

Umuyobozi wungirije muri Thousand Kilos Women Conoe and Aquatics Sport

Iri rushanwa rizabanzirizwa n’urugendo ruzaturuka ku mushumba mwiza rugana la palisse mu rwego rwa kampanye yiswe *ONE BILLION RISING” iba ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya Ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori,hazasoza irushanwa ngaruka mwaka ryiswe”National Women Swimming Championships ROBWA”

Yagize ati “Dukorana na Federation  gutegura amarushanwa buri mezei abiri kuri iyi nshuro akaba ari Thousand Kilos Women Conoe and Aquatics Sport yiteguye kwakira iri rushanwa iri rushanwa rikaba rizatuma turushaho gukundana cyane Cyane dukunda abari n’abategarugori bagiriwe ihohoterwa”.

Umujyanama muri Federation Mutesi Jamila akaba yatangiye avuga ko ari isubukurwa ry’amarushanwa kandi akaba abona ko ari igikorwa kiza ku makipe atandukanye akomeza kwitabira aya marushanwa.

Umujyanama muri Federation Mutesi Jamila wishimira urwego amakipe agezeho ategura amarushanwa nka federation bazakomeza kubaba hafi

Yakomeje agira ati “Turarushaho kwegera amakipe dusaba ko imyitozo iba myinshi kugira ngo ya gahunda yacu ya buri kwezi bahore biteguye irushanwa rya Robwa twarihuje niri ryateguwe n’abagore kuri uyu munsi yakomeje avuga ko umukino wo kwoga ni umukino nkindi iyo ikozwe neza”.

Imyiteguro ikaba ikomeje kandi bakaba batangaza ko ibihembo bizatangwa bizaturuka muri Federation naho abatumirwa bakaba baratumiye Minisiteri y’umuryango n’uburinganire , minisiteri y’umuco na Siporo hamwe n’abayobozi ba makipe bose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *