Connect with us

Health

HDI-Rwanda: Irashishikariza Abagore/Abakobwa kuzirikana amatariki bagira mu mihango

 3,122 total views,  3 views today

 Umuryango utegamiye kuri Leta HDI (Health Development Initiative) irishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 10 ishize mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore, ikanashima ko itegeko rihana abakuyemo inda ryavuguruwe mu 2012.

Byavugiwe mu mahugurwa yagenewe abanyamakuru yateguwe na HDI (Health Development Initiative) yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2019 aho bakanguriwe gushishikariza abagore n’abakobwa kumenya uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro harimo no kubara neza amatariki bagira mu mihango, kuko iyo uyo utabaze iminsi neza usanga byakuviramo gutwara inda utateganyije.

Abanyamakuru kandi banasabwe kwibutsa Abanyarwanda ko mu gihe unaniwe kwifata ugomba kwibuka gukoresha agakingirizo, kuko nako kari mu birinda guterwa inda utateganyije.

Zimwe mu mpamvu zatuma umugore cyangwa umukobwa akuramo inda.

-Umugore/umukobwa wafashwe ku ngufu.

-Umugore/ Umukobwa wayitewe inda n’uwo bafitanye isano ya bugufi cyane.

-Umugore/ Umukobwa inda yateza akaga k’ubuzima bwe cyangwa ubw’umwana hamwe n’uwashyingiwe atabishaka.

Dr. Aflodis Kagaba umuyobozi mukuru wa HDI-Rwanda

Hon. Mporanyi Theobard ukorana (HDI) avuagako abagore/Abakobwa bakwiye kwita ku kubara neza amatariki bagira mu mihango, bityo bakamenya gutwita umwana bateganyije aboneraho no kuvuga ibyiza byo kuboneza urubyaro.

Agira ati:”Ku Mugore/ Umukobwa n’ingenzi kumenya kandi ukanazirikana,  amatariki yawe ugira mu mihango, ibyo nubisobanukirwa neza bizakurinda gutwara inda utateganyije, ariko kwifata bikunaniye nyabuneka ibuka gukoresha agakingirizo kuko gafasha mu kuboneza urubyaro.

Sobanukirwa uburyo bwinshi butandukanye  bukoreshwa mu kuboneza urubyaro.

-Gukoresha Agapira ko mu mura.

-Gukoresha Udupira two mu maboko.

-Uburyo bwo kwifungisha burundu ku mugore ndetse n’umugabo.

-Gukoresha urushinge.

-Gukoresha ibinini.

-Gukoresha agakingirizo ku mugabo cyangwa se ak’ umugore.

-Kumenya gukoresha uburyo bw’iminsi idahinduka(Urunigi)

-Gukoresha uburyo bwo kubara ukoresheje Calindari

-Kumenya gukoresha uburyo bw’ururenda, bugufasha kumenya imihindagurikire y’ururenda, bufasha ubukoresha kumenya igihe cy’uburumbuke.

Abitabiriye amahugurwa yateguwe na HDI , bafashe ifoto y’urwibutso

Asoza ayamahugurwa yamaze umunsi 1 Dr.Aphrodis Kagabo umuyobozi mukuru wa HDI-Rwanda, yashimiye abanyamakuru bitabiriye iki gikorwa kandi ko yizeye ubuvugizi bagiye kugeza ku banyarwanda, mu rwego rwo gukumira itwarwa ry’inda zitateganyijwe.

Agira ati:”Mu byukuri Banyamakuru twese dufatanyije duhagurikire hamwe turwanye inda zitateganyijwe, turushaho gukangurira abagore/ Abakobwa kuboneza urubyaro bityo tugire umuryango ubereye U Rwanda twifuza.”

Mu mategeko ahana y’uRwanda, ingingo ya 162 ivuga ko “Umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).”

Hon.Mporanyi Theobard ukorana na (HDI)

HABUMUREMYI Viateur

Mwambanews.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health