Connect with us

NEWS

Kicukiro: Polisi y’U Rwanda yakanguriye abenyerondo b’umwuga, gukora kinyamwuga

 298 total views,  3 views today

Abakora irondo ry’umuga, basabwe gukora neza akazi bashinzwe bagakorana umurava ndetse bakagira umuco w’ubunyangamugayo

Polisi y’U Rwanda ikorera ikorera mu karer ka Kicukiro yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gashyantare 2019.

ku bufatanye n’inzego z’ibanze yahuguye abanyerondo b’umwuga bo mu murenge wa Kigarama, ibasaba kurangwa n’ubunyangamugayo kuko aribyo bigaragaza umunyamwuga nyawo.

 Abahuguwe bagera ku 100 basabwe gutekereza ko inshingano bafite zo gucunga umutekano zitoroshye kandi bakarushaho kuzinoza kugira ngo bakomeze bagirirwe icyizere n’abaturage cyane ko aribo bakorera.

Chief Inspector of Police (CIP) Seraphine Nyirandikubwimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Kicukiro yabwiye aba banyerondo ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura no kubaha akazi bakora kuko aribyo bizabafasha gukora kinyamwuga.

Agira ati “Muhabwa akazi kugira ngo mubungabunge umutekano w’abo mushinzwe kuwurindira ndetse n’ibyabo, iyo rero uhungabanye nimwe mu bibazwa bwa mbere nk’abantu bari bawushinzwe. Niyo mpamvu tubasaba gukora kinyamwuga mwubahiriza amabwiriza agenga umurimo mukora murushaho kurangwa n’imyitwaririre myiza”.

Yabasabye kurwanya ubujura ubwo aribwo bwose ndetse n’ibindi byaha byahungabanya umutekano w’aho bashinzwe kurinda.

CIP Nyirandikubwimana yababwiye kandi ko nubwo bashinzwe kurinda amazu atuwemo n’adatuwemwo ko badafite uburenganzira bwo gucumbikiramo uwari we wese batabiherewe uburenganzira na nyir’inzu kandi nawe yabimenyesheje ubuyobozi.

Ati “Muzirinde gucumbikira abantu batazwi mu mudugudu ahubwo niba mubonye bene nk’abo baza babasaba icumbi mujye mwihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano kuko hari igihe ari aba baje gushaka amakuru y’uko bazahiba cyangwa se ari abagamije guhungabanya umutekano”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Bwerankori Jean de Dieu Kayumba yabwiye aba banyerondo ko bashyira mu bikorwa inama bagiriwe na Polisi kugira ngo zizabafashe kuramba ku kazi kabo biteze imbere n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Inama yasoje buri wese afashe umwanzuro wo kuba ijisho rya mugenzi we no kongera uruhare bagira mu gucunga umutekano batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS