Cricket: Abakinnyi bose barangajwe imbere no gutwara igikombe cy’isi

 185 total views,  2 views today

Mu gikombe cy’isi cya Cricket kizabera mu gihugu cy’Ubwongereza mu kwezi kwa Gicurasi, mbere yuko cyerekeza muri icyo gihugu cyajegejwe mu Rwanda kikaba kizakomeza kunyuba mu bindi bihugu bikina umukino wa Cricket.

Abakiri bato  bakina umukino wa cricket bavuga ko bishimiye kwakira icyi gikombe cy’isi mu Rwanda, ariko ko bwaba akarusho gitashye I Rwanda.

Ibyishimo byari byose kuri uyu wa 6 tariki ya 9 Gashyantare, ubwo iki gikombe cy’isi cyiswe Icc(International Cricket Council), abakinnyi bose bari babukereye bafite amatsiko yo kugikoraho cyane ko ngo bari basanzwe bakibona kuri Televiziyo  zo hanze ariko bishimira ko bakibonye imbona nkubone.

Aganira na mwambanews.com, ISHIMWE Gisele w’imyaka 16 akaba na kapiteni w’ikipe y’abakobwa U18, avuga ko  yatangiye gukina umukino wa Cricket mu mwaka wa 2016, aza kuwukunda cyane kuko yasanze ari umukino w’amahoro.

Akomeza avuga ko we n’ikipe ayoboye bazashimishwa no gutwara iki gikombe cy’isi cy’umukino wa Cricket.

Agira ati:”Dufite inyota yo gutwara iki gikombe cy’isi, ntatwe nk’abakobwa bakiri bato, tugitwaye byatuneneza bikanadutera imbaraga zo gukunda uyu mukino tukanawukundisha bagenzi bacu kuko mbona ari umukino w’amahoro, njye n’ikipe nyoboye kugira ngo dutware iki gikombe biradusaba gushyira hamwe tugakaza imyitozo ntakabuza tuzacyegukana

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda Eddie Balaba, avuga ko kwakira iki gikombe cy’isi ari indi ntabwe u Rwanda ruteye  cyane mu mukino wa Cricket, ariko ko byarushaho kuba byiza iki gikombe gitashye i Rwanda.

Agira ati:”kuba twakiriye iki gikombe cy’isi cya Cricket, bisobanuye byinshi natwe rero tuzaharanira ko gisigara mu Rwanda, abakinnyi bacu bose bariteguye bihagije, turamutse tugitwaye rero bizadutera imbaraga zo gukunda uyu mukino ndetse no guhora duharanira ko cyaguma mu Rwanda

Iki gikombe cyahagurutse ku cyicaro gikuru cya Cricket Dubai mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu tariki 28 Kanama 2018, kikaba giteganijwe kuzenguruka mu migabane 5 ibihugu 21 hamwe n’imijyi 60.

Biteganijwe ko iki gikombe cy’isi kigomba kumara iminsi 100 mu nzira cyerekeza mu Bwongereza, aho kizakinirwa ku nshuro ya 12.

HABUMUREMYI Viateur

Mwambanews

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *