Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 16 bashyizwe ku rwego rwa ba Ofisiye Bato,

 184 total views,  1 views today

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 16 bashyizwe ku rwego rwa ba Ofisiye Bato, mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere.

Nk’uko Minisiteri y’Ingabo yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, aba basirikare 16 bashyizwe ku rwego rwa ba Ofisiye Bato ni “ba Kaporali 10 na ba Soluda batandatu barangije amasomo muri ’General Sir John Kotelawala Defence University’ muri Sri Lanka nka ba enjeniyeri mu by’indege, bashyizwe ku ipeti rya Liyetona.”

Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda Zirwanira mu Kirere uyobowe General Major Charles Karamba.

Perezida Kagame ubwo yagezaga impanuro ku basirikare ku wa 11 Ukuboza 2018 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro

Ni inkuru nziza kuri RDF yungutse ba Ofisiye bashya n’intambwe idasanzwe ku basirikare ubwabo, kuko nka ba Kaporali basimbutse amapeti atandatu naho ba Soluda bagasimbuka amapeti arindwi. Ni urugendo rwashoboraga kubafata imyaka igera kuri 25 hagendewe ku gutegereza izamurwa mu ntera rishingira kuri raporo y’isuzuma n’uburambe ku kazi.

Iteka rya Perezida ryo mu 2016 rishyiraho Sitati Yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rigena ko ba Ba Ofisiye bazamurwa mu ntera n’iteka rya Perezida.

Izamurwa mu ntera rishingira ku bushobozi bwo gukora imirimo yisumbuye, hashingiye kuri raporo y’isuzuma, amahugurwa ya gisirikare yakozwe no gutsinda ikizamini cyo kuzamurwa mu ntera iyo bibaye ngombwa.

Aba basirikare bariyongera ku bandi bafite ipeti rya Lieutenant mu Ngabo z’u Rwanda. Muri Kanama 2018 inama y’abaminisitiri yemeje iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye 663, Icyo gihe abazamuwe mu ntera ni abasirikare bose bari ku ipeti rya Su-Liyetona muri RDF.

Itegeko rigena ko Izamurwa mu ntera muri RDF rikorwa buri mwaka, mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *