NIRDA: Irashishikariza Abakora  umwuga  w’ubudozi, kwirinda ibihombo baterwa no gukata igitambaro nabi

 284 total views,  2 views today

Mu biganiro abadozi bakunze kugirana usanga bigamije guteza imbere umwuga wabo, hagaruka cyane ikibazo cyo kuba bafite ubumenyi buke, binatuma hari ibigo byinshi bidodesha imyenda hanze y’igihugu.

Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda ( NIRDA) ku bufatanye na Minicom babyumvise vuba bategura amahugurwa agamije kubafasha mu mwuga wabo. barushaho gukorana ubushishoji birinda ibihombo biterwa no gukada igitambaro ku meza itaringaniye.

Ni amahugurwa yagenewe abadozi baturutse hirya no hino azamara iminsi 2 bigira hamwe uko barushaho kudoda neza kandi ngo iyo bikozwe neza byakugira umushoramari ukomeye.

Atangaza amahugurwa ku mugaragaro Abdul Kamal Razzak  umaze imyaka 30 akopra umurimo w’ubudozi, avuga ko abadozi bakwiye  kwita ku gufata ibipimo ku buryo bwizewe  kuko  iyo  upimye  nabi ishati cyangwa ipantaro ishobora kurangira ukuguru kwipantaro cyangwa ukuboko kw’ishati kurateshya n’ukundi.

Akomeza avuga ko ibi byaguteza igihombo kuko akenshi bituruka ku kuba wakase igitambaro ku meza ataringaniye.

Agira ati”Abadozi bose  ndabashishikariza  gukora  kinyamwuga,  muhe agaciro gufata ibipimo binga kuko ushobora gupima  nabi ipantaro ikarangira amaguru atareshya ibi rero biteza igihombo kuko ibitambaro bisagutse biba imfabusa

Yakome agira imana abadozo ko igikunze gutera kudafata ipimimo bihamye ari uko uwa wakase igitambaro ku meza ifite amaguru atareshya. Bikaba  byaba  byiza ari uko  mbere yo gukata igitambaro,  wabanza ukugenzura  neza  niba ameza yawe afite amaguru areshya.

Abahuguwe baturutse mu turere dutandukanye tw’Igihugu  bavuga ko bakunze guhura n’imbogamizi zo kuvana ubudodo butoya buba bwasigaye ku mwenda warangije kudodwa, bakaba basaba ikigo NIRIDA kuzabashakira imashini zikuramo ubwo budodo butoya busigara ku mwenda.

 

HABUMUREMYI Viateur

Mwambanewes.com

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *