Connect with us

ENTERTAINMENT

Tanzania:Umuhanzi Diamond agiye kwiyegereza umukunzi we amuha akazi

 448 total views,  3 views today

Diamond Platnumz umaze amezi atatu atangaje byeruye ko ari mu rukundo n’umukobwa w’Umunya-Kenya witwa Tanasha Oketch Dona, yavuze ko agiye kumuha akazi muri Wasafi Tv uyu muhanzi asanzwe abereye umuyobozi.

Nairobi News yatangaje ko Diamond agiye guha akazi umukunzi we kubera ko guhora ava muri Kenya ajya Dar es Salaam bimuvuna, akaba azakamuha mu buryo bwo kumugabanyiriza umunaniro yaterwaga n’ingendo yakoraga aajya kumusura.

Diamond ati “We (yavugaga Tanasha) azagira ikiganiro kihariye kuri Wasafi Tv”.

Uyu mukobwa asanzwe ari umunyamakuru kuri NRG radio ikorera muri Kenya.

Mu minsi ishize Diamond aherutse kwerekana umukunzi we mu muryango, ndetse bari bafite ubukwe ku munsi w’abakundana( Ku wa 14 Gashyantare 2019) baza kubusubika.

Icyo gihe yigiza ubukwe inyuma yabwiye Wasafi Tv ko ari kubera ko ashaka kuzakora ibirori by’akataraboneka binogeye ijisho kandi bikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye ndetse n’abandi bantu benshi.

Diamond na Tanasha bamaze iminsi mu munyenga w’urukundo

Diamond yakundanye na Tanasha nyuma yo gutandukana na Zari

Ubwo Diamond yajyanaga umukunzi we mu muryango we

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in ENTERTAINMENT