Connect with us

NEWS

Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel

 328 total views,  3 views today

Kimwe n’abandi bayobozi batandukanye b’ibihugu, mu cyumweru gishize Perezida Paul Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum, WEF, yabereye i Davos mu Busuwisi, aho yanatanze ibiganiro bitandukanye.

Kugeza ku wa Kane tariki 24 Mutarama saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Davos mu Busuwisi (saa yine z’i Kigali), Perezida Kagame yari akiri mu nama kandi bukeye bwaho ku wa 25 Mutarama 2019, yari ategerejwe nk’umushyitsi mukuru mu gutaha Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity, UGHE, i Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni kaminuza ihanzwe amaso mu kubaka urwego rw’ubuvuzi atari mu Rwanda gusa, ahubwo no mu karere ruherereyemo.

Indege ya Perezida Kagame yari iri ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Zurich. Ubusanzwe gifunga imiryango saa tanu z’ijoro kandi kuva Davos aho inama yaberaga kugera kuri icyo kibuga mu modoka, ni urugendo rw’amasaha abiri n’igice.

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro UGHE, Perezida Kagame yavuze ko habaye ibiganiro n’abayobozi bo mu Busuwisi kugira ngo yongererwe amasaha yo gukoresha ikibuga cy’indege, bityo abashe kwitabira umuhango yise ‘uw’ingirakamaro cyane’.

Ati “Hari inama nagombaga kuba ndimo i Davos kandi abantu bagakomeza kumbwira ko nkwiye kuhaguma kugeza kuri iyo saha ya saa tatu, nsaba abantu bacu kubwira abayobozi babishinzwe, ariko byose atari ukubera ko ndi uw’ingenzi ahubwo ni uko icyo nari ngiye gukora ari icy’ingenzi cyane.”

“Baje kudusubiza bati ‘ok, turaguha iminota 30 y’inyongera.’ Twagombaga gutwara imodoka twihuta cyane, tuhagerera igihe ku buryo indege yahagurutse ku gihe twari twahawe ngo tube twagiye cyangwa se tuhagume iryo joro, hari hasigaye hafi iminota ibiri.”

UGHE isobanuye byinshi

Perezida Kagame yavuze ko mu nama i Davos baganiriye ku busumbane bukomeza kugaragara ku Isi, mu biganiro bagiranye n’abayobozi mu Busuwisi akaba yaraberekaga ko igikorwa kimutegereje mu Rwanda ari igisubizo kuri icyi kibazo.

Ati “Naganishaga kuri iyi kaminuza tugiye gutaha ku mugaragaro, akazi irimo gukora n’ibyo igiye gukora. Rero ndishimye cyane, twahageze ahagana saa mbili mu gitondo, nihutira kwitunganya, ubundi nza hano.”

Muri uwo muhango, Perezida Kagame yavuze ko iyo kaminuza igiye kuba inkingi ikomeye mu mitangire ya serivisi z’ubuvuzi, haba mu Rwanda no mu karere.

Yagize ati “Iyi kaminuza ni irindi shoramari mu kongera abakozi bashoboye mu Rwanda no mu karere. Izina ry’iri shuri rifite ikintu gikomeye risobanura ku ntego yaryo. Ntabwo ari uguhugura inzobere mu buvuzi gusa nubwo ariryo fatizo ahubwo ni ukwigisha abanyeshuri gushyira imbere abantu. Ibitaro ntabwo bivura indwara, bivura abantu.”

Kaminuza ya UGHE itanga ubumenyi bwo ku rwego rwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko gahunda y’imyigishirize n’uburyo amasomo atangwa ari bumwe, ndetse abarimu bamwe ni abo muri iyo kaminuza iri mu za mbere zikomeye ku Isi, bafatanya n’abo mu ishuri rya Tufts i Boston.

Igamije kwigisha abavuzi bazajya gutanga serivisi mu bice by’icyaro no kubaha ubushobozi bwo gutekereza ibisubizo ku bibazo bibangamira ubuvuzi n’imitangire yabwo mu byaro.

Abanyeshuri bazajya bemererwa kuyigamo ni abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu mashami y’ubuganga, Kubaga cyangwa abafite icyiciro cya gatatu mu mitangire y’ubuvuzi rusange, hibandwa ku baturuka mu miryango itishoboye.

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro UGHE

Perezida Kagame yafunguye iyi kaminuza ku wa 25 Mutarama 2019

Perezida Kagame yashimye impinduka iyi kaminuza izazana mu Rwanda no mu karere

Yatambagijwe ibice bitandukanye by’iyi kaminuza i Butaro

Perezida Kagame yatekerereje abitabiriye uyu muhango urugendo yanyuzemo

I Davos Perezida Kagame yagize ibiganiro bitandukanye

Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro ku kuziba icyuho mu gutera inkunga ibikorwa by’iterambere cyanitabiriwe na Christine Lagarde uyobora ikigega Mpuzamahanga cy’imari, IMF

Yahuye kandi na Bill Gates (hagati)

Perezida Kagame yanaganiriye na George Soros washinze Open Society Foundations

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa

Yaganiriye na Jack Ma washinze Alibaba

Yatanze ikiganiro cyanerekanye inyungu u Rwanda rumaze kungukira mu bufatanye bw’ubucuruzi na Alibaba

Yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel

Amafoto: Village Urugwiro

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS