Connect with us

World News

Zimbabwe: Umubare w’amadolari yibwe kwa Robert Mugabe wamenyekanye

 375 total views,  3 views today

Uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yibwe mu rugo we hafi miliyoni y’amadolari ubwo abajura binjiraga mu rugo rwe ruherereye ahitwa Zvimba hagati y’ukuboza n’intangiriro z’uyu mwaka bitandukanye n’amakuru yari yatangajwe mbere.

Amakuru ya mbere yavaga mu rukiko yavugaga ko mu rugo rwa Robert Mugabe hibwe 150,000 by’Amadolari ariko amakuru mashya yavuye mu rukiko kuri uyu wa Kane, itariki 24 Mutarama, aravuga ko yibwe 922,000 by’Amadolari nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Herald.

Mu bantu batawe muri yombi bakurikiranweho ubu bujura harimo uwo mu muryango w’uyu mukambwe wayoboye Zimbabwe imyaka isaga 35 witwa Constance Mugabe w’imyaka 50 ukekwaho kuba ari we watumye abandi batatu bareganwa binjira muri uru rugo.

Bikavugwa ko Constance n’abo bantu batatu; Saymore Nheketwa w’imyaka 47, Andrew Mahumbe w’imyaka 37 na Jojannes Mapurisa w’imyaka 50, batawe muri yombi muri uku kwezi bikaba biteganyijwe ko bazongera kugaragara ku itariki 07 Gashyantare.

Ubwo baheruka mu rukiko, umushinjacyaha wa leta yabwiye urukiko ko abashinjwa amafaranga bibye bayaguzemo amazu, amamodoka n’amatungo. Umwe muri aba, Johannes Mapurisa we ngo akaba yaraguzemo Toyota Camry n’inzu ku madolari 20,000.

Mugenzi we, Saymore Nhetekwa we ngo yaguzemo Honda n’amatungo arimo ingurube n’inka nk’uko uyu mushinjacyaha, Teveraishe Zinyemba yabibwiye urukiko.

Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe kuva mu 1981 yavuye ku butegetsi mu Ugushyingo 2017 ahiritswe n’igisirikare nyuma yo gukekwaho gushaka gusigira ubutegetsi umugore we, Grace Mugabe.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News