REG:Iramagana ubujura bw’amashanyarazi, kuko buteza igihombo cy’amafaranga ndetse n’impanuka zavamo urupfu

 197 total views,  1 views today

Mu rwego rwo gutanga amashanyarazi yizewe kandi ahendutse  ndetse no kurushaho kunoza serivise itanga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG)  giteganya kugeza amashanyarazi ku baturage bose b’u Rwanda ku buryo mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bose bazaba bakoresha umuriro w’amashanyarazi.

Iki kigo cyongereye amashanyarazi  agera kuri Megawati 221.1, inasaba ko umuntu wese yatanga amakuru k’uwo abonye yiba umuriro w’amashanyarazi

Ubushakashatsi bwakozwe na (REG) bwerekanye ko mu mezi 2 ashize, abafatabuguzi bagera kuri 28 bo mu turere 9, ko ari bo bafatiwe mu cyuho biba amashanyarazi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye none tariki ya 24 Mutarama 2018 umuyobozi wa(REG) Ron Weiss aguva ko, muri abo bibye amashanyarazi harimo(Ingo, Ubucuruzi buciriritse,amahoteli, Ibyuma bisya, utubari, Amaresitora ndetse n’inganda).

Muri abo bose bafashwe bari bamaze kwiba amashanyarazi agera kuri miliyali 1,9frw.

Weiss avuga ko bitarenze umwaka wa 2024 REG izaba yagejeje amashanyarazi ku baturarwanda bose kandi akaba yiyongereye ku ngano ya Megawati 556.

Ati “Abanyarwanda bizere ko mu mwaka wa 2024 bose bazaba bacana umuriro w’amashanyarazi. Turakoresha imbaraga zose mu gusuzuma no gufata abiba umuriro w’amashanyarazi ufashwe ahanwe n’amategeko ndetse anacibwe amande

Abafashwe bari bamaze kwiba amashanyarazi afite agaciro ka  Miliyari 1.9 naho amafaranga amaze kugaruzwa hariho n’amande angana ni Miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ko ubujura bw’umuriro bushobora guteza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibintu kandi  bugatera ibura ry’umuriro rya hato na hato ndetse n’igihombo kuko uba waguzwe kugira ngo ugurishwe.

Kugeza ubu ingo zisaga Miliyoni 1.34  zifite amashanyarazi.

HABUMUREMYI Viateur

Mwambanews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *