Connect with us

Economy

NIRDA: Irasaba inganda zenga inzoga y’urwagwa, kwenga izifite ubuziranenge

 416 total views,  3 views today

Ubuyobozi bw’ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda NIRDA bwateguye amahugurwa y’iminsi ibiri y’abatekinisiye bakora mu nganda z’ibikomoka ku bitoki, kugira ngo barusheho kugira ubuziranenge mubyo bakora.

NIRDA kandi yashishikarije  abakora ibikomoka ku bitoki kugira ubumenyi buhagije hakorwa ibishoboka byose kugira ngo ibyo bakora bibe byujuje ubuziranenge.

Kampeta Sayinzoga, Umuyobozi  wa NIRDA, avuga ko bamwe mu bakora ibikomoka ku bitoki bamaze kubona ikirango cya Smark (Standardization Mark), kerekana

Agira ati: “Nk’uko mubizi NIRDA yateganyije gahunda yo guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro ku rwagwa rukomoka ku bitoki, tumaze iminsi dukorana na bo mu buryo butandukanye, nk’ikigo cya Leta dufite inshingano zo gufasha  uruhererekane nyongeragaciro mu nganda zitunganya urwagwa.”

Aganira na mwambanews.com Tuyishime Thierry waje ahagarariye Millenium Beer Business Company ( MBBC ) Ltd avuga ko aya mahugurwa bamaze iminsi 2 yateguwe na NIRDA ko yigiyemo byinshi  birimo kugira ikirango cya RSB.

Agira ati”Mbere narinzi ko umuntu yenga urwaga akicururiza bisanzwe. Ariko muri ayamahugurwa nigiyemo ko burya ibyo twakoraga bitabaga byujuje ubuzira nenge, bityo bintera kumva mbikunze, nkaba nshishikariza abenzi b’urwaga bagenzi banjye ko bakwihutira kujya kwaka ikirango cya RSB”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda Kampeta Sayinzoga asoza amahugurwa

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Economy