Connect with us

NEWS

Havumbuwe ibyo gukopera, no gukopeza muri Miss Rwanda 2019

 234 total views,  3 views today

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mutarama 2019 nibwo hasohotse amajwi ya Gatarayiha Angelique umwe mu babyeyi bari bagize akanama nkemurampaka ku munsi wa mbere ubwo hasezererwaga umukobwa wa mbere muri 20 bari basigaye mu irushanwa rya Miss Rwanda2019 bacumbitse muri Hotel ya Golden Tulip i Nyamata.

Amajwi y’uyu mubyeyi yumvikana aganira n’abantu ashaka kubasobanurira impamvu havanywemo Higiro Joally wagaragazaga uburanga icyakora agasezererwa ku ikubitiro, aha mu majwi yagiye hanze uyu mubyeyi yagize ati “Muri ako kanama kirukanye Joally nari ndimo, ntabwo ari ibintu byoroshye ndimo ndirukanka mfite indege ya mukanya nimara kwicara mu kibuga ndababwira uko byagenze,…”

Miss Rwanda

Gatarayiha Uwamariya Angelique umubyeyi wari mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2019

Yakomeje agira ati “reka nkubwire bariya bana b’abakobwa ni beza noneho nari mbegereye mbabona ni beza,  nk’uwo Joally ni mwiza ariko no gukopera ntabwo abizi n’inkota yicuriye yananiwe kuyisomaho, ubwose wamugira ute nk’uwonguwo kweli.” Amagambo y’uyu mubyeyi yahise asamirwa hejuru ku mbuga nkoranyambaga hatangira kuvugwa ko abakobwa bahatana bakopezwa cyangwa bakopera.

Ibi byatumye Inyarwanda.com yegera uyu mubyeyi wari umwe mu bagize akanama nkemurampaka kakuyemo umukobwa wavuye bwa mbere muri Miss Rwanda 2019 mu cyumweru cyo gukuramo batanu bazasiga hamenyekanye 15 bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019, twifuzaga kumubaza niba koko abakobwa bari muri Miss Rwanda koko bakopera cyangwa bakopezwa nk’uko byagarutsweho.

Yagize ati “Inkota navugaga ni inyandiko buri wese hariya yifashisha mu gukora ikizami, kandi barabyemerewe, ikindi ni inkota yikoreye si iyo bamukoreye. Uburyo amarushanwa yabaye byanyuze kuri televiziyo biroroshye kubona uko byakozwe.” Uyu mubyeyi yatangaje ko Miss Rwanda nta kibazo na kimwe ifite avuga ko ari igikorwa gifite aho kiva ndetse kigeze ariko kandi gifite n’aho kigana.

Uyu mubyeyi Gatarayiha Angelique yabwiye Inyarwanda.com ko abasesenguye imvugo ye bamubeshyeye ibyo gukopera atari byo yavugaga.  Mu gusesengura imvugo y’uyu mubyeyi niho habaye ikibazo kuko inkota ari ikintu mu mashuri yo mu Rwanda ifatwa nk’inyandiko umunyeshuri yifashisha kugira ngo akoperereho bityo uyu yavuga inkota hagahita humvikana iyo benshi bazi mu mashuri.

Miss Rwanda

Buri mukobwa yasobanuraga insanganyamatsiko yahawe yifashishije inyandiko yiyandikiye, iyi umwe mu bagize akanama nkemurampaka yise inkota bifatwa nk’iyo benshi bazi mu ishuri 

Ku munsi wa mbere abakobwa bahawe insanganyamatsiko zinyuranye bagombaga kwandikaho bityo bakazisobanura imbere y’akanama nkemurampaka kagatoranya abarushije abandi kwisobanura neza. Inyandiko banditseho mu kwagura ibitekerezo byabo nazo zagombaga kubafasha kandi byemewe n’irushanwa nk’uko Inyarwanda.com ibikesha ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Ku ikubitiro hatashye uwitwa Higiro Joally wakurikiwe na Igihozo Darine mu gihe abandi batatu nabo bagomba gutaha mbere y’uko hamenyekana 15 bazitabira amarushanwa ya nyuma azasiga hamenyekanye Miss Rwanda 2019 mu birori bizabera i Rusororo mu Intare Conferance Arena.

Inyarwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS