Connect with us

NEWS

Uganda:Museveni yatanze itegeko ryo guca burundu gukina imikino y’amahirwe

 188 total views,  3 views today

Perezida Museveni yategetse ko nta kigo gishya gicuruza imikino y’amahirwe ‘betting’ cyongera guhabwa ibyangombwa byo gukorera muri Uganda kandi ko n’ibibifite bitazongererwa agaciro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari ushinzwe igenamigambi, Bahati David, yabitangaje kuri iki cyumweru ubwo yavugaga ko Museveni, yabitegetse kuko iyi mikino y’amahirwe yatumye urubyiruko rutagishaka gukora ngo rugere ku cyo rwavunikiye.

Bahati yabwiye abari bateraniye mu rusengero ahitwa Rugarama muri Kabale ati “Twakiriye itegeko rya Perezida Museveni ryo guhagarika guha ibyangombwa abakora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe n’indi nkay. Kuva ubu nta kigo gishya kizongera guhabwa uruhushya ndetse n’abaruhawe ntiruzongererwa agaciro”.

inkuru dukesha Daily Monitor ivuga ko Bahati yakomeje abwira abayobozi b’itorero ko barwanyaga imikino y’amahirwe none bakaba basubijwe.

Gukina imikino y’amahirwe kuri shampiyona zitandukanye cyane cyane iy’u Bwongereza, biraharawe cyane muri Uganda, kandi ngo uko bwije nuko bukeye niko bikomeza kwiyongera, by’umwihariko ku rubyiruko rwinshi rudafite akazi ngo rwitabira iyi mikino rwizeye kuyibonamo amaramuko.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS