Inshuri rimaze kuba ubukombe butiganwa, mu gutoza abana gukina umukino njyarugamba, banabakangurira kwirinda ibiyobya byenge ndetse no kubigisha uburere bwo kwirinda gutwara inda zitateganyijwe.
Specia line up taekwondo club, igizwe n’abahungu n’abakobwa guhera ku myaka 5 kuzamura, abitabiriye iki gikorwa cyiswe bye bye vacance baguva ko uretse kumenya gukina umukino wa Taekwondo bungukiyemo kwirinda kunywa ibiyobya byenge cyane ko ngo arinabyo ntandaro yo kwishora mu nyeso mbi z’ubusambanyi.
Aganira na mwambanews, UWAMAHORO Angelique ufite umwana ukina muri special line up taekwond club avuga ko bo nkababyeyi byabafashije cyane, kuko abana bungukiramo byinsi cyane mu kwirinda ibiyobya byenge.
Agira ati”mfite umwana witwa kevine afite imyaka 14 akina muri special line up taekwondo club, ariko kuva ageze muriri tsinda nabonye hari byinshi yungukiyemo, birimo kumenya ibibi byo kunywa ibiyobya bwenge, ”
Akomeza ashishikariza ababyeyi bafite abana bari mu kigero cy’imyaka 5 kuzamura ko babazana kwiga gukina uyu mukino njyarugamba cyane muri iri shuri rya special line up taekwondo club kuko ababna bungukiramo kumenya uburere mbonera gihugu.
Joseph Mugabo commanda wa polisi mu murenge wa Kimoronko yashishikarije abana gukunda Siporo ndetse no gusaba impamba y’impanuro n’ababyeyi babo, mu gihe bagiye gusubira ku ishuei.
Agira ati”Mwebye bana bakiri bato ndabasaba ko mwese nimujya gusubira ku mashuri mwigamo ko mwasaba ababyeyi banyu kubaha, impampa y’impanuro bityo mu kazikurikiza, ni mutsinda neza muzaba muhesheje ishema igihugu, ikindi ndabasaba kwirinda aba bashora mu ngesombi, zo kunywa ibiyobyabyenge kuko byatuma ubwenge bwanyu buyoba bityo tukazabura abadusimbura. ngo rero ni mugende kandi muzagire amasomo meza”
HABIMANA Jean Claude, umuyobozi mukuru w’ishuri special line up taekwondo club iherereye Kimironko avuga ko ubwitabire bw’abakinnyi byiyongereye aboneraho no gutanga impanuro ku banyeshuri basubiye ku ishuri.
Agira ati”Ndabasaba ko mwakirinda kunywa ibiyobya byenge kuko aribyo ntandaro yo gusinda bityo ukishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi, ngaho rero ni mugende mwige neza kandi muzagire amanota meza mwese, mwibuke no kuyoboka Imana kuko ariyo ishobora byose”