Connect with us

NEWS

Perezida wa Kaminuza ya Colombiya Lee C. Bolinger n’umufasha we, yakoze uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

 266 total views,  3 views today

Perezida wa ICAP ku Isi akaba n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Columbia, Lee C. Bolinger akaba  n’umuyobozi wa 19 yatangiye kuyiyobora mu mwaka 2002,yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda aje kureba aho igikorwa cy’ubushakashatsi bwa RPHIA aho kigeze.

kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019,  Lee C. Bolinger  yunamiye inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, zishyinguye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Perezida Lee C. Bolinger wa Columbia ifite ibikorwa bikomeye ifatanya na Leta y’u Rwanda cyane mu Nzego z’ubuzima yagiriye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda ari kumwe Wafaa El Sadr umunyamisiri uyobora ICAP ku Isi ndetse na Veronicah Mugisha umugande uyobora Icap mu Rwanda.

Uru rugendo rwari rugamije gusura ibikorwa byabo mu Rwanda  rwasojwe no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’i 1994 aho uyu muyobozi yavuze ko we na Kaminuza ayoboye babaye abahamya b’ibyabaye ndetse bakanababazwa nabyo nubwo ahari ibyo gushima nk’intambwe u Rwanda rumaze gutera runagaragaza icyizere ko ibyabaye bitazongera kuba.

“Twese uko twaturutse muri Kaminuza ya Columbia, twahungabanyijwe n’ibyo twabonye. Gusa turashima u Rwanda ku bw’intambwe rwateye n’aho rugeze ubu, tukaba twizeye ko ibyabaye hano bitazasubira ukundi.” Uyu muyobozi akomeza ashimira minisiteri y’ubuzima yahisemo kumujyana gusura uru rwibutso kuko bihise bimugira umutangabuhamya w’ibyabaye mu Rwanda.

Kaminuza ya Columbia ni kaminuza yigenga yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika ishyira imbaraga mu bushakashatsi inafite umushinga wa ICAP umaze imyaka 16 ukorera mu Rwanda ufatanya na Minisiteri y’ubuzima mu kurwanya indwara no kuzikoraho ubushakashatsi.

Dr. Justman agaragaza ko ubufatanye bwa ICAP n’u Rwanda, bwatanze umusaruro ufatika dore ko mu mwaka wa 2004 ubwo yahageraga, ibigo nderabuzima byatangaga imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida byari hagati ya 15 na 20 nyamara ubu bikaba birenga 500 kandi bikorera hose mu gihugu. Ibi bikaba birinda abafite ubwandu bwa Sida gukora ingendo ndende bajya gushaka abaganga.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo ICA yatangije ubushakashatsi bwimbitsebwitwa RPHIA bugamije  kugaragaza imibare nyayo y’Abanyarwanda bafite virusi itera Sida aho igenda ipima abantu aka gakoko ibasanze m ngo iwabo ikaba iteganya kugera mu ngo 11,800 hakazapimwa nibura Abanyarwanda bakabakaba ibihumbi 30 virusi itera Sida ndetse n’indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa Bna C.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS