Haracyari kare kuba wagira icyo uvuga kuri Félix Tshisekedi kuko ataremezwa burundu nka Perezida wa Kongo

 258 total views,  2 views today

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi agatahukana intsinzi by’agateganyo, hari icyizere ko umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo umaze igihe utameze neza ushobora guhinduka.

Hashize imyaka 23 bu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo habarizwa imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda harimo na FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Iyi mitwe yakomeje gutuma umubano w’u Rwanda na Kongo akenshi uhungabana’ ahanini biturutse ku bitero iyi mitwe yagabaga ku Rwanda.

Impuguke mu bya Politike Mpuzamahanga, Dr. Buchanan Micheal A. asanga impinduka mu miyoborere ya Kongo ishobora kuzahura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ngo n’ubwo hakiri kare kuba wagira icyo uvuga mu gihe na Félix Tshisekedi ataremezwa burundu nka Perezida wa Kongo.

Dr. Buchanan ati, “Kuri ubu ntacyo navuga cyerekeranye n’umutekano w’u Rwanda na Kongo kuko kuba Félix Tshisekedi yatsinze amatora ntibivuga ko umutekano ugiye kuba mwiza kurusha, ni ugutega amaso uko ibihe byagira, ashobora kuba mwiza kimwe n’uko yaba mubi ariko ntawavuga byinshi kuko ntawuremeza niba koko yatsinze kuko ariya ni amajwi akiri ay’agateganyo, naho ugiye kureba ibyo Félix Tshisekedi yatangaje aragaragaza ko ikibazo cya FRLR akizi neza kuko muri interiview(ikiganiro) yatanze yagaragazaga ko we yumva neza ikibazo kiriho ugereranyije n’abamubanjirije (ubutegetsi bwari buriho.)”

Yavuze ko kuba ishyaka rya UDPS Félix Tshisekedi akomokamo ryarahuye na Joseph Kabila ndetse uyu Felix agahita yikura mu masezerano yari yahuje amashyaka atavuga rumwe na Leta ntaho bihuriye n’ibyavuye mu matora kuko bose ari abanyekongo bityo guhura kwabo ntawugomba kubigiraho ikibazo.

Yagize ati, “Ibyo ntawabitindaho kuko bose ni Abakongomani bafite uburenganzira bwo kuba bahura, kandi kuba umwe ahanganye n’undi ntibivuze ko bombi batagomba guhura kuko njye mbibonamo ko byaba harimo inyungu, kuba barahuye n’ishyaka rya ba Félix Tshisekedi simbona ko hari icyo byafashije mu gutsinda aya matora, gusa ntitwavuga byinshi kuko amajwi ya nyuma ataratangazwa kuko hari aho byabaye mu majwi provisoir uwatsinze nyuma mu majwi ya burundu ugasanga aratsinzwe.”

Dr. Buchanan Micheal yavuze ko kuba Idini Gatolika riri kwivanga mu matora bishobora guteza ikibazo kuko iri dini rifite ubwiganze muri iki gihugu, asaba ko bidakwiye ko amadini yivanga mu bya politiki ko yakabaye akomeza inshingano z’isanamitima no kwigisha iyobokamana kandi asaba ibindi bihugu kutivanga mu matora ya Kongo.

Dr. Buchanan yagize ati, “Ese kiliziya gatolika ihurirahe na politike cyagwa n’amatora? Ibyo ni ibintu mugomba kubanza kurwanya nk’abanyamakuru, ubundi nta ruhari kiliziya yagombye kugira mu gutangaza amatora kandi ibiro bishinzwe amatora muri Kongo ntacyo byatangaje, ahubwo kiliziya ikwiye kugirwa inama kuko ntiri mu itegeko nshinga rya Kongo mu byerekeye amatora kuko bashobora gutuma umwuka mubi ubyuka muri iki gihugu bitewe n’uko bafite ubwiganze muri iki gihugu.”

Yunze mu rya Perezida wa Afurika y’Epfo Cyrill Ramphosa wasabye amahanga kujya kure y’ibyavuye mu matora ya Kongo (Yabivugiye ko igihugu nk’Ubufaransa cyari cyatangaje ko Martin Fayulu yibwe ariwe wagombaga gutsinda amatora) kuko ari igihugu gifite demomokarasi yacyo, avuga ko kandi nta kindi gighuu gifite uburenganzira bwo kuvuguruza ibyatangajwe n’ikigo kibifitiye ububasha.

Yavuze ko hari icyizere ku mpinduka muri Kongo nyuma yo kuba Felix yatangaje ko agiye gukorana bya hafi na Joseph kuko ngo ari ibintu ibindi bihugu byagombye kwigiraho bakareka ibyo guhangana bagakorana bagamije guteza imbere abo bayobora.

Umuvugizi wa Félix Tshisekedi aganina na Televiziyo ya CNBC Africa, yatangaje ko baje gutsura umubano n’ibihugu byo mu karere usa naho wari warajemo agatotsi ati, “Tugiye guhindura imibanire n’umwuka mubi uri mu bihugu by’abaturanyi nka Leta ya Kigali, Uganda….”

Yakomeze avuga ko muri gahunda bafite harimo gukora ishoramari rifite akamaro ku bihugu by’ibituranyi, yagize ati “ Dufite gahunda yo kubaka Industrial Zone Cross Boarders (Inganda ziri ku mipaka itandukanya Kongo n’ibindi bihugu), ku buryo ibyo tuzakora bizajya bigirira inyungu abanyekongo bidasize ibihugu by’abaturanyi”

Amajwi yatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikorwa by’amatora (CENI), Félix Tshisekedi yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu atowe n’abaturage 7 051 013, ni ukuvuga abangana na 38,57 %, Martin Fayulu wamuguye mu ntege yatowe n’abaturage 6 366 732, mu gihe Emmanuel Ramazani Shadary waturutse mu ishyaka riri ku butegetsi we yatowe n’abaturage 4 357 359.

Ibyavuye mu matora bya burundu bizatangazwa kuwa 15 Mutarama 2019 mu gihe Felix Tshisekedi naba yemejwe nka Perezida wa Kongo azarahirira kuyobora iki gihugu kuwa 18 uku kwezi.

src:makuruki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *