Abasirikare bakuru ba Gabon mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Mutarama 2019, babyutse bigarurira radio y’igihugu mu gisa nko guhirika ubutegetsi batangaza ko batishimiye perezida Ali Bongo kuri ubu urimo gukiruka aho arwariye muri Maroc.
Ijambo Ali Bongo yagejeje ku baturage ba Gabon abifuriza umwaka mushya muhire wa 2019 ryatumye benshi bibaza ku bushobozi bwe bwo gukomeza inshingano ze nk’umukuru w’igihugu nk’uko byatangajwe na Lt. Kelly Ondo Obiang, umuyobozi w’ikiswe muvoma yo gukunda igihugu y’inzego z’umutekano za Gabon (Patriotic Movement of the Defence and Security Forces of Gabon).
Ubutumwa bwatambutse kuri radio mu rukerera saa 4:30 ku isaha yo muri Gabon. Amakuru aturuka ku muntu wegereye guverinoma aravuga ko humvikanye amasasu ahakorera Radio na televixiyo by’igihugu, ariko ko abari bahagabye igitero bagaragaraga nk’agatsiko gato k’abasirikare.
Umuvugizi wa Perezida akaba yabwiye Reuters ko aza kugira icyo atangaza mu masaha ari imbere.
Perezida Ali Bongo w’imyaka 59, yoherejwe mu bitaro byo muri Arabia Saoudite mu Ukwakira 2018 kubera ikibazo cy’uburwayi bwo mu bwonko. Yaje gukomereza muri Maroc kwivuza mu Ugushyingo.
Mu ijambo rye ryo ku bunani, Perezida Bongo yemeye ko afite ibibazo by’ubuzima ariko ashimangira ko arimo koroherwa. Icyo gihe kuvuga byaramugoraga ndetse atabasha kunyeganyeza akaboko ke k’iburyo.
Umuryango wa Ali Bongo ukaba warayoboye iki gihugu, kimwe mu bikungahaye kuri peteroli muri Afurika, hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana. Ali Bongo yagiye ku butegetsi asimbura se, Omar Bongo witabye Imana mu 2009. Ubwo yatorerwaga indi manda mu 2016, havuzwe ko habayeho kwiba amajwi ndetse haba imyigaragambyo yabayemo ubugizi bwa nabi.