Connect with us

World News

US: Abademokarate na bamwe mu Barepubulikani ntibifuza ko urukuta rwubakwa ku rubibi na Mexiquei

 207 total views,  3 views today

Kubura ingengo y’imari ku bigo bimwe byo muri Leta zunze ubumwe z’America birakomeje ndetse bishobora no kugeza mu Cyumweru gitaha. Ni  nyuma y’aho abagize Congress ku wa kane bongeye kunanirwa kumvikana ku ngengo y’imari Perezida Trump yifuza ko yatorwa kugira ngo yubake urukuta rurerure ku rubibi na Mexique.

Abadepite n’Abasenateri bongeye kuva mu biganiro batumvikanye ku ngengo y’imari itorwa ngo harangizwe ikibazo cyo kubura ingengo y’imari kuri Leta muri rusange. Uyu ni umunsi wa Gatandatu igihugu kiri muri iki kibazo.

Benshi mu bashingamategeko ntibitabiriye ibiganiro byabaye ku wa kane i Washington.

Impaka nyinshi ziri ku kwemeza ingengo y’imari yo kubaka urukuta rutandukanya USA na Mexique.

Bisa naho impaka kuri iki kibazo zizakomeza kugeza mu ntangiriro za 2019.

Izi mpaka kandi zatumye benshi mu bakozi b’ibigo bimwe na bimwe batakaza akazi, abandi bategereje guhembwa ntibazi igihe ingengo y’imari izabonekera.

inkuru dukesha BBC iavuga ko, Perezida Donald Trump yanze gusinyira amafaranga y’ingengo y’imari yagenewe ibikorwa bya Leta igihe hataremezwa ingengo y’imari yasabye yo kubaka urukuta ku rubibi na Mexique. Ibi byatumye hari ibigo byinshi bya Leta  bibura amafaranga.

Gusa abashingamategeko biganje muri Sena ya America bakaba ari ab’ishyaka ry’Aba Demokarate ndetse na benshi ku ruhande rw’ishyaka rya Perezida Trump ntibumva impamvu Leta yatanga miliyari $5 yo kubaka urukuta Trump yifuza.

Kuri Twitter Trump yagaragaje ko nta kizere cy’uko ariya madolari yo kubaka urukuta azayahabwa.

Ati “Aba Demokarate baba banze kumva ko dukeneye byihutirwa urukuta ku mupaka wo mu majyepfo. Dukeneye guhagarika ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw’abantu, abajura n’abanyabyaha binjira mu gihugu cyacu. Ese Demokarate baba bazi ko benshi mu batarimo guhembwa ari abo mu ishyaka rabo?”

Kubura ingengo y’imari kuri Leta muri rusange byitwa ( Shutdown) uyu mwaka bishobora kuzinjira mu mateka ya America kuko igihe kirekire byigeze kubaho ni mu mwaka wa 1995 aho byamaze iminsi 25.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in World News