Connect with us

ENTERTAINMENT

Bugesera:Urubyiruko rusaga 150, rwifatanyije na“Youth Alive Organisation”gusangira Noheli n’abana batishoboye

 235 total views,  3 views today

Youth alive organisation yifatanyije n’abana barererwa muri “Gasore Serge foundation” iherereye i Ntarama mu karere ka Bugesera. mu rwego rwo kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2019.

Ni mu gikorwa kiswe “HEART SIGN’’ Kiba kigamije kwegera abatishoboye cyane bibanda ku bana baba mu bigo by’imfubyi, Mu bitaro,mu Magereza,Ku mihanda,Mu nkambi, ndetse n’ahandi hari abakeneye umutima wa kimuntu.

UMURISA Esther,Washinze Youth Alive Organisation

Aganira n’ikinyamakuru mwambanews.com umuyobozi wa YAO UMURISA Esther,  avuga ko nk’urubyiruko bategura igikorwa nk’iki bagamije kwegera abantu bababaye kugira ngo bumve ko batari bonyine.

Agira ati:”Byumwihariko gufasha abababaye ni intego yacu kuko kubaba hafi nabyo bituma bisanzura nabagenzi babo bityo bakumva ko batari bonyine, gukora igikorwa nk’iki nk’urubyiruko bibafasha kwiremera igihugu twifuza.”

GASORE Serge Washinze Foundatio N’uumufasha we

Gasore Serge ni muntu ki?

Gasore Serge avuka i Ntarama mu Karere ka Bugesera ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe yari afite imyaka umunani. Yanyuze mu buzima bw’inzitane, anasigarana ibikomere byo kwicirwa mu maso abavandimwe be nawe amara igihe mu mirambo n’imivu y’amaraso.

Umuhanzi The Hello yasusurukije, abitabiriye igikorwa cy’umuryango “Gasore Serge Foundation”

GASORE Serge washinze umuryango (GSF) avuga ko yashimiye uru rubyiruko rusaga 150 rwaje kwifatanya nabo mu kwizihiza noheli y’abana.

Agira ati”N’ibyagaciro gakomeye kubona mwaje kwifatanya natwe kuri uyu munsi mukuri nk’uyu, iyo ukoze igikorwa nk’iki, n’abana badafite amikoro n’Imana nayo ibiguhere umugisha.”

GASORE akomeza akangurira abanyarwanda kwita ku burere bw’umwana abashishikariza kumenya ko umwana ariwe Rwanda rw’ejo, bityo rero bagomba ku mukurikirana bamurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose, ndetse no kutavutswa uburenganzira bwe.

Abana bishimiye, gusangira Noheli n’umuryango“Gasore Serge Foundation”

Tuyishime kamanzi umwana w’imyaka 8 avuga ko yishimye cyane kuba, yarabonye umuntu umuha Noheli, kandi ko aho barererwa mu kigo cy’imfubyi bahigira byinshi, bijyane no gusi n’uburere mbonera gihugu.

Uko yatangiye kubaka inzu i Ntarama mu Kigo kizwi nka “Gasore Serge Foundation”

Mu 2014 Gasore yanditse igitabo kuri Jenoside yise ‘My Day to Die’ cyagurishijwe cyane. Amafaranga yavuyemo yongereye ku yo yari yarazigamye, atangira kugura ibibanza ahantu hari hasanzwe ari amashyamba.

Yaguze ubutaka, aza kugira ahantu hanini ndetse mu 2016 atangira ibikorwa byo kubaka inzu zitandukanye na byo akabikora uko abonye ubushobozi.

Gasore serge aganira n’abashyitsi batandukanye bari bitabiriye ibi birori

Kugeza ubu amaze kubaka inzu 15 zirimo amashuri y’incuke yigamo abana bo mu miryango ikennye y’i Ntarama, ivuriro ryita ku buzima bwabo umunsi ku munsi rikanafasha n’abandi baturage bahegereye, inzu zifasha kunga imiryango ifitanye amakimbirane, izikorerwamo n’abagore biga imirimo irimo kuboha uduseke no kudoda.

Hakonzwe imyiyereko igamije kwishimana n’abana

Abana bahabarizwa barimo abafite ibibazo, byatumye ashyiraho uburyo babona igikoma, ibiryo ndetse anahororeye inka zitanga amata banywa. Muri iki kigo hororerwa amatungo magufi ari nayo avamo ahabwa abaturage batishoboye buri mwaka.

Ikigo “Gasore Serge Foundation Community” gifite abakozi bahoraho 34 ahemba ku kwezi n’abandi 150 bakora nyakabyizi, bakora imirimo yose.

HARERIMANA Eric

Mwambanews.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in ENTERTAINMENT