Kayonza: Iyo utishimiye uburyo wafashe mu kuboneza urubyaro urahindurirwa

 227 total views,  1 views today

Ubuyobozi burakangurira abaturage berekana ko bananiwe na bumwe mu buryo baba bahawe bwo kuboneza urubyaro ko bajya bagana ibigo nderabuzima bibegereye bagahindurirwa, kuko hari uburyo bugera ku munani bwagenewe abifuza kuboneza urubyaro.

Uwiragiye Vestine avuga ko yafashe uburyo bw’urushinge rw’amezi 3 mu kuboneza urubyaro ariko rukamugiraho ingaruka.

Aha yagize ati:”Nyuma yo kubyara abana batanu nagiye kuringaniza urubyaro bantera urushinge ariko rwanteye umutwe urandemerera cyane ngera naho njya kwa muganga bakajya bampa imiti biranga, nyuma baza kumpindurira.”

Mu zindi ngaruka ababyeyi baboneza urubyaro bavuga, harimo kuzinukwa imibonano mpuzabitsina, imihango idashira, kubura imihango, kubyibuha cyangwa kunanuka n’ibindi.

Umuyobozi wungirije mu kigo nderabuzima cya Cyarubare mu murenge wa Kabare, ari nawe ushinzwe gahunda zo kuboneza urubyaro, Misengo Emile, avuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro igenda neza mu ivuriro abereye umuyobozi ariko bamwe mu baturage bakabona ko bifite ingaruka mbi.

Uyu muyobozi yavuze ko bakangurira ababyeyi kwitabira iyi gahunda, ati, ”Abaturage bamwe na bamwe baracyafite imyummvire ko bibatera ingaruka ariko iyi ni gahunda ya leta dukomeza kubibigisha nubwo hari abatarabyumva neza kuko bamwe bafite imyumvire ko bigabanya amashereka y’abana ndetse n’ibindi.

Yakomeje avuga ko imibare y’abagizweho ingaruka n’uburyo bwo kuboneza urubyaro iri hasi cyane asaba ko abagizweho izo ngaruka nabo bakwegera amavuriro ari hafi akabafasha.Ingaruka zo kubyara benshi ziruta cyane izo kuboneza urubyaro.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kayonza, Hererimana Jean Damascene yavuze ko ingaruka zo kuboneza urubyaro atavuga ko ntazihari ariko zitatuma abantu batagana iyi gahunda dore ko ingaruka zo kubyara abana benshi ziruta cyane ingaruka zo kuboneza urubyaro.

Harerimana Jean Damascene yagize ati:”birashoboka ko ingaruka zihari ariko igisubizo nuko uburyo bwo kuboneza urubyaro atari bumwe. Yavuze ko ari ngombwa ko umubyeyi wagizweho ingaruka na bumwe mu buryo yari yahisemo abagomba gusubira kwa muganga agahindurirwa uburyo yakoreshaga.

Uburyo umunani bwo kuboneza urubyaro harimo uburyo bw’ibinini, urushinge, agapira, agakingirizo, kwifungisha burundu n’ubundi. Ubwo bavuga butagira ingaruka ni gakondo, no kubara iminsi, ariko ubu bwizewe gake kuko ababukoresha bashobora gucikwa umugore agasama.

HABUMUREMYI Viateur

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *