Ibinini bigabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, bigiye gusimburwa n’urushinge

 294 total views,  3 views today

Imiti iri mu binini bigabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, igiye gushyirwa mu rushinge umuntu azajya aterwa rimwe mu byumweru umunani.

Mu Ukuboza 2016 nibwo Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA izajya ifatwa rimwe mu mezi atatu, bitandukanye n’uko yari isanzwe ifatwa buri kwezi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko hari gukorwa ubushakashatsi ku buryo umuti uri mu binini nka ‘cabotegravir’ na ‘Rilpivirine’ bigabanya ubukana bwa virusi itera SIDA uzashyirwa mu rushinge.

Yagize ati “Hari imiti iri mu cyiciro cya gatatu cy’ubushakashatsi harimo umuti wari uri mu kinini uzashyirwa mu rushinge, ubu hari imiti ibiri isanzwe ikoreshwa mu kugabanya ubwandu bwa SIDA imaze gutambuka icyo cyiciro.’’

Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ibinini bigabanya ubukana bwa virusi itera Sida bigiye gusimbuzwa inshinge ariko atari ibya vuba kuko bikiri mu bushakashatsi

Yakomeje avuga ko umuti uzashyirwa mu rushinge nutangira gukoreshwa, abantu bazajya baterwa urushinge rumwe mu gihe cy’ibyumweru umunani.

Yarakomeje ati ‘‘Byatangiye gukoreshwa mu buryo bw’ubushakashatsi bwigiye imbere buganisha ku gushyirwa ku isoko, turabutegeje ariko hari n’ubundi buri inyuma ho gato ariko nabwo buri gukorwa mu buryo bw’akanini kamwe kajya mu gifu kagatindamo kakazajya kagabanuka bitewe n’igihe kamazemo’’.

Related image

Aka kanini kagikorwaho ubushakashatsi ngo nikamara kwemezwa, umuntu ufite agakoko gatera virusi itera SIDA azajya afata kamwe mu mezi atandatu. Ibi ariko ngo si ibintu bizatangira gukoreshwa ejo cyangwa ejobundi kuko ubushakashatsi bugikorwa.

Ubu bushakashatsi buri gukorwa ni inkuru nziza ku bafite agakoko gatera SIDA bafata imiti igabanya ubukana neza kandi ku gihe. Dr Nsanzimana avuga ko aba mu minsi iri imbere bazabona SIDA nk’aho ari indwara yoroshye kuvura.

Kugeza ubu ngo hari n’undi muti kandi watangiye gutangwa ku bashakanye babana umwe yaranduye virusi itera SIDA, aho umuzima anywa ikinini kimwe mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina kikamufasha kutanduzwa n’uwo bashakanye.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abarwayi basaga ibihumbi 170 bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA mu Rwanda, kandi ikabafasha kuramba no gukomeza imirimo yabo nta kibazo. Muri abo 92% bayifata uko bikwiye.

src:igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *