Connect with us

Health

Shangazi Jane yagiriye inama Abagera kuri 400, ku kuntu wafasha umugore wawe kurangiza

 544 total views,  3 views today

Abakunzi ba Madamu Nyirahabineza Gertrude Jane uzwi nka, Shangazi Jane baturutse mu turere twose tw’Igihugu bishimiye amahugurwa bahawe agamije kwigisha umuco nyarwanda yibanda cyane iwacu mu ngo.

Insanganyamatsiko y’amahugurwa igira iti”Dusigasire ireme rw’umuryango”. Ku bagabo ikintu cy’ingenzi bakagombye kwitaho cyane ni uko umugore agera aho yumva uburyohe burenze akagera ku byishimo bya nyuma(Kurangiza), atari uko bahatirije ahubwo bakabiganiraho bityo bakanyurwa n’igikorwa barimo gukorana.

Muri ayamahugurwa yabaye none tariki ya 22 ukuboza 2018 yamaze umunsi umwe, abayitabiriye bagiye bagaruka ku nama nziza bagiriwe na shangazi Jane, cyane kubijyanye no gukora neza imibonano mpuzabitsina kuko aribwo akenshi bitera amakimbirane yo gucana inyuma  mu gihe imibonano mpuzabitsina idakozwe neza.

Abakunzi ba Shangazi Jane baturutse mu turere dutandukanye bitabiriye amahugurwa

 Aba bakunzi ba Shangazi bayiye batanga ubuhamya butandukanye ndetse n’impanuro bumvaga ku kiganiro akora kuri Radio, bahamije ko abakurikije ibyo yigishaga byabafashije kubana neza n’abo bashakanye.

Aya mahugurwa yari agamije kwigisha abaturage

-Kwamagana gucana inyuma kw’abashakanye.

-Imfu zituruka ku makimbirane y’imitungo.

-Kwamagana ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa.

-Kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana.

-Kurwanya ubujiji n’ubunebwe mu muryango.

Muri iki gihe ibi byose byarahindutse, abaganga ndetse  n’abahanga mubyo gukora imibonanompuzabitsina, bavuga ko ari byiza kurangiza kuko bigira byinshi bihindura mu mubiri bikaba byiza kurushaho iyo bibaye kenshi mu gihe cyose yumva abishaka.

Bimwe mu byiza byo kurangiza harimo kuba bitera amaraso kuba agenda neza mu mitsi, akaba yasinzira neza, bishobora no gufasha mu kwimara umubabaro n’agahinda.

Aganira n’itangazamakuru Madamu Uwamahoro Jeannette Dalia, Umuyobozi Wungirije mu Karere ka Gasabo, ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango. Avuga ko aya mahugurwa akenewe cyane mu muryango, kuko harimo ubukangurambaga bwimitse kandi bwibanda mu ngo.

Agira ati : “Ibiganiro nk’ibi birakenewe cyane mu muryango  nyarwanda, harimo ubukangurambaga bugamije guhindura imitekerereze imyifatire n’imibanire myiza

Kuganira ku buzima bw’imibanire y’abashakanye ni kubibutsa kuzuza neza inshingano zabo cyane mu gutegurana mbeye yo gukora imibonano,puzabitsina, kuko ibyo biganiro mugirana nibyo bitanga amahoro mungo nkuko bisobanurwa na Nyirahabineza Gertrude Jane, (Shangazi Jane).

Agira ati :”Birakwiye ko abanyarwanda bacika ku ngeso yo gucana inyuma, mu bushakashatsi nakoze naje kubona ko akenshi amakimbirane yo mungo arimo gucana inyuma kubashakanye, ari kudakora imibonano mpuzabitsina ngo murangize mwembi, Ibi biganiro nkora rero rero iyo umuturage abikurikije bagategurana neza mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina bose bakagera ku byishimo bya nyuma (Kurangiza) ntakabuza ayamakimbirane ntiyongera kubaho

Mukagahima Godanse umuturage witabiriye ayamahugurwa, avuga ko yishimye cyane kubona imbona nkubone na Shangazi, yemeza ko yamaze imyaka 2 atazi uko kurangiza bimeze, ariko kumwa we n’uwobashakanye bumvise ibiganiro shangazi akora kuri Radio barabikurikije none ubu bose bagera ku byishimo bya nyuma.

Agira ati”Namaze igihe kinhana n’imyaka 2 ntazi uko kurangiza bimeze, gusankajya numvana abadamu duturanye bambwira ko hari ikiganiro gica kuri Radio cyigisha ubuzima bw;imyororokere gikorwa na Shangazi Jane numva bavuzemo ibyo kurangiza, maze kumunsi wakurikiyeho mbyumvisha umugabo wanjye arambwira ngo ngaho reka tubikore uko arimo kubivuga turebe icyo bitanga, twarabikoze ndarangiza numva ari byiza,”

Akomeza agira ati”Ndashishikariza abagore bari bameze nkanjye batarangiza ko bakurikiza inama za Shangazi bityo nabo bakumva ibyiza byo kurangiza”

Kuri ubu, kurangiza ku bagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bisigaye ari ibintu bikunzwe cyane. Nubwo biri uku, siko byahoze mu myaka yashize kandi ntibyakunze kujya bibatera ipfunwe dore ko binashoboka ko benshi muri bo batari bazi ko bibaho.

Abaganga n’abahanga mu bijyanye n’ihuzabitsina bemeza ko kuba hari abagore badakunze kugira amahirwe yo kurangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, nta kibazo byabateye haba ku mubiri no mu mibereho yabo muri. Ariko birakwiye ko babikora n’abo bashake bakarangiza kuko byogera urukundo no kutagira kudacana inyuma kwa ho na hato.

HABUMUREMYI  Viateur

Mwambanews.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health