Connect with us

Religion

Umuvugabutumwa akaba n’umunyamaku, Manzi Kagame yasohoye indirimbo isaba abantu kwiyegereza Imana

 418 total views,  3 views today

Umuvugabutumwa, Manzi Kagame umenyerewe cyane mu kiganiro cyamamaza ineza ya Yesu kirisito ku maradiyo atandukanye yasohoye indirimbo ‘Abera Turacunguwe’ igamije gufasha abantu guhinduka bagakora bazirikana ineza y’Uwiteka.

Umuvugabutumwa akaba n’umuyobozi wa Ahera h’Ahera Ministry, yabwiye Makuruki ko yinjiye mu mwuga wo kwigisha abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisito binyuze mu ndirimbo.

Manzi Kagame yasohoye indirimbo ‘Abera Turacunguwe’ isaba abantu kwiyegereza Imana

Kanda kuri link wiyumvire iyi ndirimbo https://www.youtube.com/watch?v=hOS…

Yakomeje avuga ko aje muri uyu muhamagaro wo kuririmba Gospel kugira ngo afatanye n’abawusanzwemo gusakaza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.

Yavuze ko abasanzwe baririmba Gospel hari intambwe batarageraho ariko ko gace gake bazagenda babigeraho.

Yagize ati, “Mubyukuri Gospel yo mu Rwanda itangiye kugenda izamuka nubwo hakiri urugendo ariko buhoro buhoro nirwo rugendo, gusa icyo nasaba umuntu wese uyibarizwamo ni ugokomeza kuzirikana ko duhetse isanduku y’isezerano, niko gakiza twahawe kubuntu kandi uhetse iyo sanduku arangwa no kwera imbuto zikwiriye abihannye.”

Manzi Kagame ngo atangiye uyu mjuhamagaro wo kwamamaza inkuru nziza binyuze mu ndirimbo adateganya gusubira inyuma kuko yifuza gusohora indirimbo nyinshi zoza umutima w’abakirisitu uko Imana izamushoboza.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Religion