Marina yasabye imbabazi ku magambo yavuze kuri Charly na Nina

 216 total views,  1 views today

Umuhanzi ukunzwe mu ruhando rwa muzika muri iyi minsi kubera imyambarire ye ku rubyiniro n’indirimbo ze usanga zikunzwe, Marina yemeye guca bugufi asaba imbabazi Charly na Nina.

Kuwa 19 Ugushyingo 2018, ubwo lebel ya The Mane yari mu bitaramo bizenguruka u Rwanda ’Simbuka Tour’, Marina Deborah yaririmbye indirimbo ashyiramo amagambo yo gusebya aba bakobwa aho kuvuga “’Charly na Nina’ avuga ’Shyari na Nyina’.”

Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo I Rubavu, byakuruye impaka ndende mu bantu batandukanye bakurikiranira hafi iby’umuziki ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Mu gusaba imbabazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Marina yavuze ko nta rwango yabikoranye.

Yagize ati “Niseguye kuri buri umwe wese haba mu rwego rw’abafana cyangwa abanyarwanda muri rusange cyane cyane Charlotte Rulinda na Muhoza Nena waba yarafashe nabi kuba narise aba bakobwa ngo shyari na nyina.”

yunzemo ati, “Nta rundi rwango mbafitiye nkuko ngenda mbisoma mu bitekerezo ku mbuga nkoranyambaga kandi ndabubaha nka bakuru banjye mu muziki. Mbere na mbere umuziki w’u Rwanda.”

PNG - 347.2 kb
Marina yaciye bugufi imbere ya Charly na Nina abinyujije kuri Instagram

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *