Connect with us

Health

Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+),rurishimira ko ubwandu bwagabanutseho 82%

 202 total views,  3 views today

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 Urugaga rw’ababana na Virusi itera SIDA mu Rwanda (RRP+)ruvuga ko Kuva abafite ubwandu bwa Vírusi itera SIDA batangira gufata imiti igabanya ubukana, byagize impinduka nziza mu buzima bwabo. kuko ubwandu bwagabanutseho 82%.

ku bufatanye n’umuryango RRP+ (Réseaux Rwandais des Personnes vivants avec le VIH/SIDA), abaturage baturutse mu turere dutandukanye bahuriya i Kigali none tariki ya 17 ukuboza 2018 mu munsi mukuru, wo kwishimira ko uyu muryango wabafashije mu bijyanye no kwiyakira kubafite ubwandu bwa Virusi itera Sida.

Abari bitabiriye umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15

Urugaga nyarwanda rw’ababana na Virusi itera SIDA ruzwi ku izina rya RRP+, rwafashije abafitwe ubwandu bwa Virusi itera Sida, Guhabwa imiti igabanya ubukana bwa Virusi, ku buntu, kudaha akato n’ihezwa mu muryango nyarwanda.

yafashije ababyeyi  kubyarira kwa muganga bityo babyara abana  badafite ubwandu, baka bavuka ari bazima. kubera kwita ku bafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Aganira n’itangazamakuru Dr. Nsanzimana Sabin, Umuyobozi w’ishami ryo kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, avuga ko batanze  imiti igabanya ubukana bwa Vírusi itera SIDA, kandi ko babona  yahinduye byinshi, mu Rwanda ndetse no ku isi yose.

Agira ati “Kubera kubakangurira gufata imiti ku giheImfu z’abafite Virusi itera SIDA, zahabanutse ho 82%. Abanduye Virusi itera SIDA mu myaka 10 ishize,  babonye amahirwe 35% yo kubaho igihe kirekire, ndetse n’icyizere cyo kubaho cyiyongereye ho imyaka irenga 25.”

Aganira na mwambanews.com Munganyinka Maria w’imyaka 52 waturutse mu karere ka Ruhango, arasaba abanduye Virusi itera SIDA kwiyakira bagakora bakiteza imbere.

Agira ati“Abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA nabashishikariza gufata imiti neza, kuko umunsi umwe umuntu yibagiwe gufata umuti, utuma miriyari icyenda ziyongera mu maraso ye, bigatuma wa muti yafataga utagihangara Virusi.

Abari bitabiriye umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15

Ibyo rero bigatuma ava ku muti wa mbere agashyirwa kuwa kabiri, yakomeza atyo agashyirwa kuwa gatatu, kandi nta wa kane ubaho.

Hari gahunda yo koroshya uburyo abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, bazashyirirwaho, ku buryo byava ku gufata umuti buri munsi ahubwo ugafatwa mu mezi atandatu.

Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA (RRP+) rugizwe n’abanyamuryango ibihumbi 120, bibumbiye mu mashyirahamwe asaga 912 yo hirya no hino mu gihugu, ugizwe kandi n’imiryango itegamiye kuri Leta y’abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA igera kuri 15.

HABUMUREMYI Viateur

Mwambanews.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health