Connect with us

ENTERTAINMENT

#Miss Rwanda 2019:Mutoni Deborah yanyuranye umucyo imbere y’abakemurampaka

 262 total views,  3 views today

Abakobwa batandatu bagiye guhagararira Intara y’Iburengerazuba mu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda wa 2019, nyuma y’ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru.

Ni ijonjora ryabereye muri Inzozi Hotel, iherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.

Gutoranya abazavamo Miss Rwanda 2019 byatangiye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2018, bitangirira i Musanze. Hatoranyijwe Gaju Anitha, Ishimwe Bella, Kabahenda Rica Michaëla, Teta Mugabo Ange Nicole na Munezero Adeline.

Ijonjora rizakomereza i Huye hatoranywa abazahagararira Intara y’Amajyepfo ku wa 22 Ukuboza 2018; i Kayonza mu Burasirazuba ni ku wa 23 Ukuboza 2018 naho mu Mujyi wa Kigali rizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, Miss Rwanda mushya amenyekane ku wa 26 Mutarama 2019.

Kurikira uko ijonjora ry’i Rubavu ryagenze umunota ku wundi

16:56: Bibaye ibyishimo bikomeye nyuma y’uko Mwiseneza Josiane wiyushye akuya kugira ngo yitabire Miss Rwanda, abonye itike yo kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2019, ku itike y’Intara y’Iburengerazuba.

Abakobwa batsinze ni:

1. Uwimana Triphine Mucyo (No 2)
2. Mutoni Deborah (No 11)
3. Igihoizo Mireille (No 6)
4. Uwase Aisha (No 12)
5. Tuyishime Vaness (No 9)
6. Mwiseneza Josiane (No 1)

 

- Akanama nkemurampaka kavuga ko ubwiza bufite amanota 30%, ubumenyi umuntu afite n’uko abugaragaza bifite amanota 40%, uko yisobanuye bikagira 30%.

15:29: Akanama nkemurampaka kamaze kumva ibisubizo by’abakobwa bose uko ari 13, kagiye kwiherera ngo hahuzwe amanota aba bakemurampaka batanze uko ari batatu, harebwe abahize abandi.

 

 

 

 

Mutoni Deborah yanyuranye umucyo imbere y’abakemurampaka

 

 

 

Uwase Aisha yerekanye ko yifitiye icyizere gikomeye

 

 

 

15:25: Abakobwa bose uko ari 13 bamaze kunyura imbere y’akanama nkemurampaka no gusubiza ibibazo bitandukanye. Igitahiwe ni ugutangaza amazina y’abemerewe gukomeza mu cyiciro gikurikira cya Miss Rwanda 2019.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Tuyishime Vanessa yagerageje gusubiza neza bimuhesha amahirwe yo gukomeza mu irushanwa

 

 

15:00: Abakobwa bakomeje kunyura imbere y’akanama nkemurampaka.

Muri iri rushanwa kandi abakiliya ba Cogebanque nk’umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda, basabwe gukomeza kubyaza umusaruro ikoranabuhanga iyi banki iri mu zikomeye mu Rwanda yabashyiriyeho, muri gahunda yayo ya Sirimuka.

 

 

 

Igihozo Mireille yitwaye neza ku bibazo byose yabajijwe

 

 

 

 

 

 

15:45: Abakobwa batandatu bamaze kunyura imbere y’akana nkemurampaka, buri wese agerageza gusubiza neza uko ashoboye, mbere yo kumenya niba aremererwa gukomeza mu kindi cyiciro.

 

 

Uwimana Triphine Mucyo imbere y’akanama nkemurampaka

 

 

 

 

Mwiseneza yabimburiye abandi bakobwa kunyura imbere y’abakemurampaka, uko ari batatu, babiri bamuhaye ’Yego’

15:25: Abakobwa 13 bujuje ibisabwa bagiye gutangira kunyura imbere y’akanama nkemurampaka, bahabwe amanota, abagira menshi bemererwe guhagararira Intara y’Iburengerazuba muri Miss Rwanda 2019.

Abagize akanama nkemurampaka; Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, Iradukunda Michelle witabiriye Miss Rwanda 2009 akanaza muri batanu ba mbere ndetse na Uwase Marie France bageze mu myanya yabo.

 

 

 

 

- Mbere gato yo gutangira inshingano zabo, abakemurampaka ku maso byagaragaraga ko biteguye neza.

 

 

 

 

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yakurikiye ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu

- Umukobwa witwa Mwiseneza Josiane w’imyaka 23 yatunguranye, yaturutse mu Mujyi wa Rubavu n’amaguru agera kuri Inzozi Beach Hotel mu murenge wa Nyamyumba mu rugendo rw’ibilometero bisaga 10, aranasitara ariko intego ari ukuba Nyampinga w’u Rwanda wa 2019.

Basanze yujuje ibyangombwa, agomba kunyura imbere y’akanama nkemurampaka ndetse yahawe nimero 01.

 

Mwiseneza yabanje kwiyandikisha yitwaje ibimuranga

 

 

Kimwe n’abandi bakobwa, abateguye irushanwa babanje kumupima uburebure harebwa niba yujuje ibisabwa

 

14:35: Abakobwa bifuza guhatana muri Miss Rwanda 2019 bahagarariye Intara y’Iburengerazuba bamaze kwiyandikisha. Mu bakobwa 17 biyandikishije, 13 nibo bujuje ibyangombwa, bagomba kunyura imbere y’abakemurampaka ngo haboneke abazahagararira iyi ntara.

 

Buri mukobwa yiyandikishaga yitwaje ikimuranga n’icyangombwa cy’uko yize amashuri yisumbuye

 

Umunzani wifashishwaga mu gupima ibilo by’abahatana

 

 

Buri wese yabanzaga kuvanamo inkweto mbere yo kujya ku munzani

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

- Saa munani nk’uko byari biteganyijwe, abashinzwe gutegura Miss Rwanda batangiye kwandika abakobwa bifuza kwitabira Miss Rwanda, ari nako harebwa niba buri muntu wifuza guhatana yujuje ibisabwa.

 

Abakobwa bamaze gutegurirwa aho bagomba kunyura biyereka, hashakwamo abazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2019

 

Abakobwa biganjemo abakiri bato bitabiriye kwiyandikisha, ngo harebwe niba bujuje ibyangombwa bibemerera guhatana muri Miss Rwanda

 

Akanyamuneza ni kose ku bifuza kwitabira iri rushanwa

 

Aba bategereje ko gusuzuma ibisabwa ngo umuntu yinjire muri Miss Rwanda bitangira

 

 

Ijonjora ryo mu Karere ka Rubavu ryateguriwe ahantu uba witegeye ikiyaga cya Kivu

 

Inzozi Hotel ni imwe muri hoteli Nziza i Rubavu

 

Abaterankunga ba Miss Rwanda barimo Cogebanque bahagarariwe muri iri rushanwa

 

Uwifuza kwitabira Miss Rwanda 2019 asabwa ikimuranga nk’umunyarwanda (indangamuntu cyangwa pasiporo); afite imyaka hagati ya 18-24; yararangije amashuri yisumbuye; avuga neza Ikinyarwanda n’urundi rurimi nk’Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.

Agomba kuba apima nibura ibilo 45 na metero 1.70 kuzamura; atarabyara; yemera kuzaguma mu Rwanda nibura umwaka umwe naramuka ahawe ikamba; yemera kutazashaka acyambaye ikamba; yemera kuzahagararira u Rwanda igihe cyose n’ahantu bikenewe no kuba yemera gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga Nyampinga w’u Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in ENTERTAINMENT