Connect with us

NEWS

Abantu bahahirana bate, uwambutse umupaka afatwa agafungwa-Perezida Kagame

 258 total views,  3 views today

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kunga ubumwe, kureba kure, no gukora ibintu nk’ abazabibazwa abwira Abanyarwanda abashaka gukomeza guhungabanya umutekano w’ u Rwanda aribo bizagaruka.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Ukuboza 2018 ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’ iminsi ibiri y’ umushikirano ibaye ku nshuro ya 16.

Perezida Kagame yavuze ko hari abavuga ko bashaka ukwishyirahamwe kw’ ibihugu byo mu karere nyamara bakareba ubuhahirane ntibite ku mutekano.

Yagize ati “Abantu bazahahirana bate? batagenderana. Abantu bahahirana bate? uwambutse umupaka afatwa agafungwa cyangwa akazimira”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda ko mbere y’ uko basaba abandi kubabanira neza bagomba kubanza kubana neza ubwabo.

Yagize ati “Mbere y’ uko dusaba n’ abandi tubanze tubane neza. Dushingiye ku bumwe dushakishe icyagirira bose akamaro, icya kabiri gukora ibintu nk’ uzabibazwa, icya gatatu tureba kure”.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda nibakomeza kugerageza gukora ibibareba amaherezo abashaka guhungabanya umutekano aribo bizagaruka.

Yagize ati “Iyo ukomeje ukagerageza ku muturanyi mubi, iyo ukomeje ukagerageza amaherezo niwe bigaruka kurusha wowe wagerageje. Twebwe dukomeze za ngingo 3 nahoze mvuga”.

Inama ya 16 y’ umushikirano yitabiriwe n’ abayobozi b’ igihugu barimo Perezida Kagame, Minisitiri w’ intebe n’ abandi. Iyi nama kandi yanitabiriwe na Jeannette Kagame.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in NEWS