Connect with us

Culture

Bugesera-Mwendo:Umurage Communication for Development, bamuritse ku mugaragaro igice cyayo cya 3

 223 total views,  8 views today

Abakinnyi b’ikinamico umurage,bamuritse ku mugaragaro  igice cyayo cya 3, gikubiye mo, inyigisho zo kwita ku buzima, n’igikora  abaturage  bishimiye impanuro ziri muri uyu mukino.  

Igikorwa cyabereye none tariki ya 6 Ukuboza 2018, abakinnyi bagize ikinamico umurage  bari mu ntara y’iburasirazuba  mu karere Nyamata,  mu murenge wa Gashora  ho mu kagari ka Mwendo.

Ahagana mu ma saa 10:00 Am, abakunzi b’iyi kinamico umurage, bari bateraniye ku kibuga cy’umupira, baje kureba abakinnyi biyi kinamico bavuga ko bajyaga babumva kuma Radio ariko batarababona imbona nkubone.

Abakinnyi b’ikinamico umurage basusurutsa abaturage b’Akarere ka Nyamata

Ubutumwa  bw’ingenzi  bugize  iki gice cya 3, cy’ikinamico umurage ni.


kwirinda no guhangana n’ubwandu bw’agakoko,gatera SIDA,

-Kwita ku buzima bw’umubyeyi mbere na nyuma y’ivuka ry’umwana,

-kuboneza urubyaro n’ibiganiro hagati y’abashakanye,

-Kwamagana ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku gitsina,

-Kwigisha ubuzima bw’imyororkere ku rubyiruko,

-Guharanira uburenganzira bw’umwana ndetse no kwirinda Malariya.

KWIZERA Bosco, umuyobozi w’Umurage Communication for Development

KWIZERA Bosco, umuyobozi w’Umurage Communication for Development, avuga ko nyuma y’ibice bibiri byatambutse aribyo “Umurage Urukwiye na Impano n’Impamba” ba muritse ku mugaragaro igice cya 3 cy’ikinamico [Umurage] kigizwe n’uduce 54 kizibanda ku nyigisho z’ubuzima.

Agira ati ”Dushaka ko mugeza kuri rubanda ubutumwa bwiza buzaba bukubiye muri iki gice gishya cya 3, muri iki gice twibanze mu  Kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere no kwirinda kwandura no kwanduza ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.”

KWIZERA akomeza avuga ko  muri aka gace ka 3 bibanze ku Kwamagana ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku gitsina, kwigisha abanyarwanda  kuboneza urubyaro  ndetse  n’ibiganiro hagati y’abashakanye, Kwita ku buzima bw’umubyeyi kuva asamye no kwirinda maraliya kugeza  umubyeyi abyaye.

Umuyobozi wa SFH-Rwanda, Manasseh Gihana Wandera, avuga ko yishimiye uyu mukino kuko hakubiye mo  inyigisho nziza zigisha kugira umuryango ubereye u Rwanda.

Agira ati”Ndishimye cyane, mu byukuri  aba bakinnyi b’iyi  kinamico umurage,  bigishije byinshi,  kuko muri uy mukino badukiniye twabonyemo umubyeyi utanga urugero rubi agahohotera umwana yareraga, ndetse n’abahohotera abana. Nifuzaga ko nkumuryango SFHRwanda tuzakomeza guhashya imico mibi yo gukandamiza abana twita kubuzima bwumwana n’ubw’umubyeyi

Manasseh Gihana Wandera, umuyobozi wa SFH-Rwanda

Muri iyi kinamico kandi  higanjyemo ubutumwa bwo kuboneza urubyaro guharanira uburenganzira bwumwana,  ndetse no kurandura  Maraliya mu Rwanda.

Harimo kandi kwigisha  gukoresha  agakindirizo mu rwego rwo kwirinda kwandura no kwanduzwa abandi ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Uhagarariye minisitiri w’ubuzim, akaba n’umuyobozi w’ibitaro  bikuru  bya Nyamata, Dogiteri Rutagengwa Alfred avuga ko, yishimiye ikinamicyo umurage kuko, hakubiyemo ubutumwa byose, bunyanye no kwita ku buzima.

Agira ati”ndishimye cyane kandi n’abaturage b’umurenge wa Gashora bishimiye ubutumwa bukubiye muri iyi. kinamico. iyi kibamico harimo  kwigisha gukoresha agakingirizo kwigisha kwita ku buzima bw’umubyeyi ndetse  n’ubwumwana, ubutumwa bujyanye n’ubuzima bw’imwyororokere, ndetse no guharanira ko tugira imirire.myiza”

Ikinamico ya mbere y’Umurage yatangiye kumvikana mu Rwanda mu 2007.

uyu muryango uvuga ko wari ufite abakurikira ibikorwa byawo bake, kuko batageraga kuri 30% by’abaturage bose b’igihugu.

kuva muri  2012 kugeza 2014 abaturage  b’u Rwanda  bagera kuri miliyoni 3.5 bashoboye gukurikira ikinamico yiswe “Umurage Urukwiye” bikagira impinduka nziza mu muryango nyarwanda.

Abaturage bagera kuri 20% bakuye ubumenyi mu ikinamico umurage bituma barushaho kugana ibigo by’ubuzima bakeneye kubona serivisi z’ubuzima zihatangirwa.

 

 

Viateur HABUMUREMYI

Mwambanews.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Culture