Connect with us

ENTERTAINMENT

Umunyabingwi M’bilia Bel agiye gukora igitaramo cy’akataraboneka mu Rwanda, kiswe KigaliJazzJunction

 297 total views,  3 views today

Umuhanzikazi  w’icyamamare muri  Muzika, M’bilia Bel, agiye  gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyiswe kigali jazzy junction kizabera mu mahema ya Camp Kigali.

M’bilia Bel yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise Nakei Naïrobi yarebwe n’abagera kuri miliyoni (3.2 Views) ku isi yose, avuga ko abantu bose bazitabira iki gitaramo bazanezererwa cyane. Kuko ngo agifite imbaraga zo gukaraga umubyimba kandi azi ko bishimisha besnhi.

Iki gitaramo cyagombaga kubera muri Serena Hotel, ariko ubu cyimuriwe  mu mahema ya Camp Kigali.

M’bilia Bel ukomora muri Rebulika iharanira Demokarasi ya Congo, abenshi bakunze  kumwita Umwamikazi w’injyana ya Rumba.

Biteganyijwe ko uyu muhanzi M’bilia Bel azahurira ku rubyiniro rumwe  n’umunyarwanda  Mike Kayihura, usanzwe uzwiho ubuhanga bukomeye mu muziki wa  Afro Soul.

Kwinjira muri  iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (Vip Tickets) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), ku meza y’abantu umunani (Vip Table 8) n’ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000 Frw).

Imiryango izafungurwa saa  kumi n’ebyiri n’igice z’umugorobo (18h:30’), igitaramo gitangire saa mbili z’ijoro (20h:00’).

Bamwe mu banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, babazaga ibibazo aba bahanzi

Mu kiganiro n’itangazamakuru  cyabaye  kuri  uyu  wa 3 tariki ya 5 Ukuboza 2018, Bamwe mu banyamakuru bamubajije  impamvu,  asa nk’uwaretse gukora umuzika muri iyi minsi. M’bilia Bel avuga ko atabihagaritse kuko ngo impano idashobora guhagarara.

Agira ati:”Mu byukuri ntago nareka umusika,  kuko iyo Imana yaguhaye impano ngo uyukoreshe,  nawe ubwawe ntiwabasha kuyihagarika. Nimuri urwo rwego rero ntareka gukora umuzika

M’bilia Bel  yakomeje kubazwa niba hari umuhanzi yaba azi mu Rwanda, avuga ko azi umuhanzi Mike Kayihura,  ari nawe bazahurira ku rubyiniro rumwe.

Uyu muhanzi Mike Kayihura azwi mu ndirimbo yise, RISE AND SHINE RWANDA yarebwe nabagera kubihumbi (2,564 views), avuga ko yishimiye kuzahurira ku rubyiniro rumwe  n’uyu munyabibwi M’bilia Bel  kandi akaba yifuza ko yazakorana indirimbo nawe.

Agira ati:”Ndishimye cyane kuba nzahurira ku rubyiniro na M’bilia Bel, namwumvaga mu ndirimboze, mbese nari  ntaramubona amaso ku maso, kuba duhuye rero ni byiza nzamwigiraho byinshi ndetse bizaba byiza kurushaho dukoranye indirimbo.

Mike Kayihura, ugiye guhurira ku rubyiniro rumwe na M’bilia Bel 

Uramutse ukeneye kugura i Tike yo kwinjira muri iki  gitaramo, wanyura kuri www.rgtickets.rw

Nkwibutse ko,  iki aricyo gitaramo cya nyuma gisoza umwaka w’ibitaramo bitegurwa,  na  rg consultant  Byiswe  Kigali Jazzy Junction.

 

Viateur HABUMUREMYI

Mwambanews.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in ENTERTAINMENT