Uganda:Weasel Manizo yahakaniye abirirwa bamubaza ko baya, yarazanye King Saha muri Goodlyfe

 214 total views,  2 views today

Umuhanzi  Douglas Mayanja uzwi nka Weasel ahakana  ko haba hari undi muhanzi wasimbuye nyakwigendera Moses Nakitinje Sekibogo wari uzwi nka Radio mu itsinda rya Goodlyfe.

Abakunzi b’uyu muhanzi bamaze iminsi bamubaza ku ngingo yo kuba yarasimbuje  Radio muri  Goodlyfe agashyiramo uwitwa King Saha.

Image result for king sahaKing Saha, wahakaniwe ko atigeze asimbura Raido, mu itsinda rya Goodlyfe

Ni nyuma y’aho Weasel abinyujije ku rukuta rwe rwa instagrma yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umuhanzi King Saha bari muri Sitidiyo ya Coke.

Uyu muhanzi na none yifashishije instagram yavuze ko  kugeza na n’ubu agihagaze nk’umusirikari umwe.

Yagize ati “ Umugabo umwe w’umusirikare.”

Mowzey Radio yitabye Imana muri Gashyantare 2018. Kugeza ubu mugenzi we Weasel bafatanyaga mu muziki nta wundi muhanzi aragaragaza ko azasimbura mugenzi we witabye Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *