Dr Diane Gashumba, yasabye abanyeshuli biga ubuganga kwinjira mu ihuriro ry’abaganga b’inzobere

 214 total views,  1 views today

College ya Cosecsa yambitse abaganga b’inzobere mu kubaga barenga 60 Ni umuhango witabiriwe na Ministeri w’ubuvuzi Dr Gashumba Diane.

Dr Diane Gashumba umuyobozi mukuru wa Minisiteri y’ubuzima, yavuze ko ari ubutumwa bwiza k’ubanyeshuli biga ikiganga ko bagomba guharanira kwinjira muri iri huriro ry’abaganga b’inzobere kuko kurangiza Kaminuza gusa bidahagije

Aya ni amahirwe u Rwanda rwongeye kwunguka kuko iyi College ya Cosecsa yatangiye ibi bizamini mu Rwanda bikitabirwa n’abaganga baturutse hirya no hino ndetse n’abanyarwanda bakagira amahirwe yo kubikora kandi bose bakaba barabitsinze ibizamini.

Nyuma yo kubona ibikorerwa mu Rwanda iyi college ikaba yasabwe kuzaza gufatanya n’ingabo z’igihugu mu iterambere ry’abaturage muri cya gikorwa kijya gikorwa n’ingabo z’igihugu cya RDF Citizen outreach program.

Iyi mpamyabumenyi bahawe ikaba ibaha ububasha bwo gukorera mu bihugu bigize uyu muryango w’inzobere mu kubaga indwara zitandukanye ntakindi basabwe kuko ubwo bumenyi bagaragaje bubaha  ubwo bubasha.

Dr David Hakizimana avuga ko irihuriro ry’abaganga b’inzobere mu kubaga indwara zitandukanye rifite gahunda yo kwigisha muri aka karere k’iburasirazuba ako hagati ndetse n’amajyepfo y’Afurika, bakaba bakora imyaka itandukanye bitewe nibyo bihuguramo.

Dr David Hakizimana w’inzobere mu kubaga Ubwonko n’umugongo hamwe n’imitsi ijyana mu bwonko

Dr David yagize ati “ Mu Rwanda hari abaganga abarangije  hari babiri babaga ubwonko n’umugongo ndetse n’imitsi ikomoka ku bwonko, hakaba abandi babiri babaga amagufa, bane babaga indwara rusange ndetse nundi umwe ubaga ibijyanye n’imiyoboro y’inkari abo akaba aribo banyarwanda barangije”.

Dr Diane Gashumba wari umushyitsi mukuru akaba yavuze ko ari ubutumwa bwiza k’ubanyeshuli biga ikiganga ko bagomba guharanira kwinjira muri iri huriro ry’abaganga b’inzobere kuko kurangiza Kaminuza gusa bidahagije.

Inzobere mu kubaga zambikiwe mu Rwanda ndetse bamwe bakaba bazajya bagaruka mu Rwanda kubera uburyo bakiriwe.

Yakomeje agira ati ““ Twabasabye kuzaza kwifatanya n’ingabo zacu mu bikorwa byabo bya buri mwaka bakora bavura abaturage kugira ngo bazaze bafatanye bavure Abanyarwanda benshi bakeneye kubagwa”.

Abanyeshuri 60 baturuka mu Bihugu by’abanyamuryango ba Cosecsa nibo bakoze iki kizamini harimo 9 b’abanyarwanda bose bakaba baragitsinze.

U Rwanda muri rusange rufite abaganga 64 binzobere mu kubaga rukaba rumaze imyaka 10 ari umunyamuryango wa Cosecsa rukaba rufitemo abaganga 54 barimo 29 batangiranye nawo n’abandi 25 bakoze ibizamini mu myaka itandukanye bakabitsinda.

Ifoto y’urwibutso yabarangije muri Cosecsa hamwe na Minister Dr Gashumba Diane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *