Musanze:Umuryango AHFRwanda, watanze udukingirizo,unapima virusi itera SIDA ku bushake

 220 total views,  2 views today

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, Umuryango Urwanya ubwa bwa Virusi itera SIDA ndetse ukanita ku banduye agakoko kayitera, SIDA AHF(Aids Health Care Foundation)wataze udukingirizo ku buntu kubitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kurwanga SIDA

Abasuzumwe bose bitabiriye uyumunsi mukuru, bahawe  igisubizo mu minota 15 bakanahabwa udukingirizo tw’ubuntu two kubarinda kwandura.

Abitabiriye uyu unsi mukuru wo kurwanya SIDA

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wabereye mu Karere ka Musanze ku rwego rw’Igihugu, aho umuryango AHF Rwanda, wapimye virusi itera Sida ku buntu, itanga udukingirizo ku buntu ndetse igira ababyeyi ibijyanye no kuboneza urubyaro.

Kuri uyu wa gatanu tariki 30 Ugushyingo niya 1 Ukuboza.  Isi yose yizihiza  umunsi mukuru wo kurwanya Virusi itera SIDA.

Dr Brenda Asimwe Katera, umuyobozi mukuru wa AHF Rwanda

Dr Brenda Assiimwe Gatera  umuyobozi mukuru wa AHF Rwanda, uyu muryango ufite ingamba zo kwegereza imiti igabanya ubukana abafite ubwandu bwa Virus itera SIDA no kubashishikariza kuyifata, gusiramura ku buntu.

Agira ati”Uyu muryango dufite gufasha abafite ubwa ndu bwa Virusi itera SIDA, tubaha imiti ibaganya ubukana, dufasha abagabo n’abahungu kwisiramuza ku buntu, tugira abagabo n’abagore kuboneza urubyaro, abananiwe kwifata tukabaha udukingirizo ku buntu mu rwego rwo kwirinda kwandura indwara zandurira mu mibonanompuzabitsina idakingiye

Dr Brenda Assiimwe, Akomeza asobanura impamvu uyu munsi bahisemo kuwizihiriza mu Akarere ka Musanze ngo nuko ari umujyi wa 2 w’unganira Kigali kandi hakaba hahurira abantu benshi.kandi ko intara y’amajyaruguru yashyize ingufu nyinshi mu kurwanya Virusi Itera SIDA.

Dr Ndimubanzi Patrick Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE wari Umushyitsi mukuru yavuze ko nubwo hari ingamba Leta yashyizeho zigamije gukumira no guhangana na SIDA hakiri umubare utari mukeya w’abaturage bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi bakaba batisuzumisha ngo barebe uko bahagaze.

Agira ati: “Abisuzumisha kugeza ubu ni 85%, tugiye kureba ko 15% basigaye bisuzumisha kandi turabigeraho dukoresheje ubukangurambaga bushoboka, burimo n’uburyo bushya umuntu wenyine azajya yipimisha adategereje Muganga.

Mukashyaka umuturage wa Musanze, avuga ko abakobwa bafite isoni zo gufata udukingirizo mu ruhame kandi ngo ni ingezi kuko tubarinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Agira ati”Nkatwe abakobwa tugira isono zo gufata agakingirizo, kandi mu byukuri tuba dutinya ubusa usanga iyo dukoreye aho aritwebwe akenshi tuba dufite imihangayoko kurusha abaduteye inda, niyo mpamvu mbwira abakobwa bose ko batagomba kugira isoni niba kwifata bimunaniye agomba gukoresha agakingirizo.

Abitabiriye uyu unsi mukuru wo kurwanya SIDA, bipimishije Virusi itera SIDA ku bushake

Aganira n’ikinyamakuru  mwambanews.com, Mugabo Frank w’imyaka 62 yamavuko avuga ko, yishimiye igikorwa AHF Rwanda yakoze, yemeza ko bareba kure kuba baratekereje kuzana udukingirizo tw’ubuntu ahantu hahuriye  abantu benshi nkaha.

Agira ati”Ndishimye cyane kurushaho, mu byukuri iki gitekerezo cyo kuzana udukingirizo ahantu nkaha  n’ibyagaciro, nukuri umurwango AHF Rwanda n’ukomereze aho kuko ibi bidufasha  kwirinda, kwandura no kwanduza abandi Virusi itera Sida ndetse no kwandura izindi ndwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru  Gatabazi Jean Marie Vianney  avuga ko  hari imibare ibateye impungenge y’abaturage banduye bagera kuri 2,3 % hakiyongeraho abana b’abakobwa 2 600 batewe inda batarageza imyaka 18 y’amavuko hatabazwe abazivanyemo kuko ngo bishoboka ko ari bo benshi

Bimwe mubikorwa AHF -Rwanda ( Aids Health Care Foundation) ikora mu kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA:

-Gutanga udukingirizo kubuntu ( Free Condom Distribution)

-Gusiramura ku buntu hakoreshejwe uburyo bugezwe bw’impeta ( Prepex)

-Gupima virus itera Sida kubuntu ( Free HIV testing) kugirango abanyarwanda bamenye uko bahagaze.

Umuryango AHF wageze mu Rwanda mu 2006,uje gufasha Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa byo kurwanda ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ubinyujije mu bukangurambaga no gufasha mu bigo nderabuzima n’ibitaro.

 

Viateur Habumuremyi

Mwambanews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *