Connect with us

IMIKINO

Rallye des Mille Collines:Igiye kuzenguruka imirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera

 6,121 total views,  3 views today

Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa mu modoka igiye gusozwa n’isiganwa ‘Rallye des Mille Collines’ rizazenguruka imirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera, aho abasiganwa batatu bazahatanira igikombe cya 2018.

Kuwa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018 abatuye mu mirenge ya; Nyamata, Ruhuha, Kagasa na Rweru yo mu karere ka Bugesera bagiye kuryoherwa n’isiganwa ry’imodoka risoza umwaka w’imikino, Rallye des Mille Collines.

Ni isiganwa rizazenguruka intera y’ibilometero 147 rizitabirwa n’imodoka 10 zirimo icyenda zo mu Rwanda n’imwe izava i Burundi.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wo isiganwa ry’imodoka mu Rwanda Cyatangabo Ange François, yabwiye IGIHE ko kuba bageze ku munsi wa nyuma hari abakinnyi batatu bagihanganira umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, ari kimwe mu bizaryoshya Rallye des Mille Colline.

Ati “Ubu hari abakinnyi batatu bafite amahirwe yo gufata umwanya wa mbere. Ni isiganwa rizaba rifite ihangana rikomeye kuko bageze ku munsi wa nyuma wa shampiyona byose bigishoboka.”

Uyu muyobozi wemeza ko bahisemo gusoreza umwaka mu karere ka Bugesera kuko hari imihanda myiza ibereye isiganwa ry’imodoka kandi aka karere gasanzwe ari abafatanyabikorwa.

Abakinnyi bafite amahirwe yo kwegukana shampiyona bazahangana cyane muri Rallye des Mille Colline; Awan Din Imtiaz ufite amanota 65 ukurikiwe na Gakwaya Claude ufite amanota 58 naho ku mwanya wa gatatu hari Gakwaya Eric ufite amanota 51.

Rallye des Mille Colline igiye kubera mu karere ka Bugesera

Gahunda y’isiganwa

4 Comments

4 Comments

  1. dll files

    January 19, 2020 at 6:14 am

    Hi there, I enjoy reading through your article
    post. I wanted to write a little comment to support
    you.

  2. mequib

    March 12, 2020 at 3:13 pm

    This paragraph provides clear idea in support of the new users of blogging,
    that in fact how to do blogging.

  3. breitling replica watches

    August 29, 2020 at 3:40 am

    Beautiful watche perfect gift for my father

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in IMIKINO