Connect with us

IMIKINO

u Rwanda rugiye kwakira irushanwa mpuzamahanga rya Tennis de Table

 475 total views,  3 views today

Mu mpera z’iki cyumweru u Rwanda rurakira irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, rikazahuza ibihugu icyenda byo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati mu bakinnyi batarengeje imyaka 18 

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 30/11/2018 mu Rwanda hazabera irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, aho ibihugu icyenda ari byo byamaze kwemera kuzitabira iri rushanwa rizasozwa tariki 02/12/2018.

Ibihugu icyenda byamaze kwemera kuzitabira iri rushanwa ni Djibouti, Ibirwa bya Maurice, Somalia, Kenya, Tanzania, Uganda, Erithrea n’u Rwanda ruzakira irushanwa

JPEG - 81.6 kb
Abana bato nabo bamaze iminsi batozwa uyu mukino

Ndizeye Yves umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF) mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko bafite icyizere cyo u Rwanda ruzitwara neza muri iri rushanwa kuko babonye imyitozo ihagije harimo n’iyakorewe mu Bushinwa.

JPEG - 152.2 kbKirezi Deborah ni umwe mu bakinnyi bitoreje mu bushinwa bitezweho byinshi

Agira ati ” Bamaze amezi abiri mu Bushinwa bitoza, si u Rwanda rwonyine kuko hariyo ibihugu 14 harimo ibyo muri Afurika, i Burayi no muri Aziya, ibi rero biduha icyizere cyo kwitwara neza kuko urwego bariho rwariyongereye.

Twigishijwe n’ibihugu bimaze gutera imbere muri uyu mukino banatugira inama, hari intambwe ishimishije igaragara abakinnyi bagezeho ku buryo twizeye ko hari n’abazitwara neza muri aya marushanwa.”

JPEG - 164 kb
Ndizeye Innocent, Umuyobozi wa Tekinike muri Federasiyo ya Tennis mu Rwanda

Mbere y’uko iri rushanwa ritangira, rirabanzirizwa n’amahugurwa y’abasifuzi yatangiye kuri uyu wa mbere iminsi, akazasozwa tariki 29/11/2018, naho imikino yose ikazajya ibera mu kigo cya Green Hills Academy.

src:Kigalitoday

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in IMIKINO