Perezida Kagame asaba Minisante na Polisi guhagurukira ikibazo cyo KWITUKUZA

 214 total views,  2 views today

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasabye ko ikibazo cyo kwihindura uruhu ‘KWITUKUZA’ Minisiteri y’ Ubuzima na Polisi y’ u Rwanda bagihagurukira kuko bifite ingaruka ku buzima.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018.
Quite unhealthy among other things. Includes use of prohibited chemicals.
MoH and RNP need to reign this in very quickly…!”  tugenekereje mu kinyarwanda

Agira ati Bifite ingaruka mbi ku buzima n’ ibindi birimo no gukoresha ibinyabutabire bitemewe. Minisiteri y’ ubuzima na Polisi y’ u Rwanda bakwiye kubihagurukira mu maguru mashya

Perezida Kagame yabikomoje ku butumwa uwitwa Fiona Kamikazi Rutagengwa yashyize kuri Twitter agira Ntekereza ko Ikigo cy’ ubuziranenge na Minisiteri y’ ubuzima bakwiye gutangira ubukangurambaga bwo kurwanya kwitukuza kuko birimo gufata indi ntera”

Inzobere mu bijyanye n’ uruhu zigaragaza ko kwitukuza uruhu bigira ingaruka ku buzima birimo no kuba uwabikoze yarwara kanseri y’ uruhu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *