Connect with us

Health

Umuryango”Rwanda Palliative Care” wasobanuye, uburyo ufasha abafite indwara zidakira kugeza bitabye Imana

 238 total views,  3 views today

Umuryango utegamiye kuri Leta (Rwanda Palliative Care) uvuga ko. Bimaze kugaragara ko ahenshi mu muryango nyarwanda usanga harimo abarwayi bafite indwara zidakira, benshi muri bo, bahabwa akato n’abakabitayeho nko kubabwira amagambo akomeretsa no kubinubira babatesha agaciro.

Zimwe muri izondwara zidakira hari mo, Kanseli yo ku rwego rwo hejuru, Ibibembe ndetse na Virusi itera Sida. Ubu buryo bwo kwita kuri aba barwayi batereranywe bwageze mu Rwanda aribwo bwiswe Palliative Care mu rurimi rw’icyongereza.

Ibi byagugiwe mu mahugurwa yagenewe abayamakuru bakora muri Radiyo na Televiziyoyamaze iminsi 2, aho bigishijwe ko bagomba kuba inkingi ya mwamba mu kubwira abaturage icyo uyumuryango umaze, kuko kuba umurwayi afite indwara zidakira ntibivuze kwiheba ahubwo akeneye kwitabwaho no guhumurizwa akanarindwa kubabara

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa uhagarariye uyu mu ryango, RUZIMA Emable avuga ko impamvu yabateye kuzana ubu buryo bwo kwita kuri aba barwayi bafite indwara zidakira mu Rwanda.

Agira ati”Hagaragaye  ko mu Rwanda hari aba bana n’izondwara zidakira bakongeraho no kubura ibibatunga no kutitabwaho uko bikwiye na abo babana cyangwase abaturanyi babo bityo bagapfa vuba kandi bababaye. Ibyo ni bimwe uyu muryango waje uje gukemura kugira ngo wamurwayi, azageze ku munsi we wa nyuma  akitabwaho uko birkwiye”.

RUZIMA Emable, umuyobozi mukuru w’umuryango utegamiye kuri Leta (Rwanda Palliative Care)

 

Dr NTIZIMIRA Christian  ni umwe mu mu batanze inigisho muri aya aya mahugurwa avuga ko abanyamakuru aribo bo kubafasha kumenyekanisha iby’uyumuryango Palliative Care ukora. Kuko abona ko aribo muyoboro wihuse wageza ubu butumwa ku mu ryango nyarwanda.

Agira ati:”Itangazamakuru niwo muyoboro wambere wo kwizerwa kandi babwira benshi bakumva icyarimwe, kandi ibyo bavuga bihabwa agaciro niyo mpamvu tubasaba kubimenyekanisaha ibikorwa by’uyu murwango Palliative Care ibyo ikora abanyarwanda bose bakabimenya.”

Ubufasha  umuryango Palliative Care itanga bugera kuri butanu.

.Gufasha umurwayi mu buryo bw’imibereho(Kumuha amafaranga amutunga).

.Kumuha ibimutunga(Ibiryo, imyenda yo kwambara n’imiti yo kunywa).

.Gufasha umurwayi mu buryo bwo kumuha imiti imugabanyiriza ububabare, (Liquide Morphine).

.Gutanga ubufasha bwo mu buryo bw’umuka(Amasengesho) bitewe n’imyemerere ye.

.Gutanga ubufrasha bwo guhindura imitekerereze itari myiza.

Ibyo byose bituma umurwayi asinzira kandi akeye ku mutima no mu ntekerezo kandi aba anagabanyirijwe ububabare.

Umaze kwita kubarwayi 234 abamaze kwitaba Imana ni 155 harimo Abagore 65.

Uyu muryango uvuga ko muri abo bamaze kwitaba Imana, Abagore nibo benshi bazira indwara ya Kanseli.

Umuryango Palliative Care(RPHCO) watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2014, ukaba ukorera mu turere dutanduka nye arityo, Kicukiro, Gasabo ndetse na Nyarugenge.

 

MUHINDAKAZI Jacky

Mwambanews.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health