RDC:Abagera kuri 50, bemeye gusubira mu Rwanda ku bushake

 209 total views,  1 views today

Nyuma yo gufunga inkambi ya Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Kongo, abari bayirimo bagiye gusubizwa mu Rwanda, ubuyobozi muri iki gihugu bukavuga ko uko byagenda kose bagomba gutaha.

Iyo nkambi yari itujwemo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi n’abari mu miryango yabo barenga 350.

Amakuru dukesha BBC avuga ko abagera kuri 50 aribo bemeye gusubira mu Rwanda ku bushake abandi bakaba bagitsimbaraye.

Umuvugizi wa bamwe mu bahoze muri FDLR yari aherutse kuvuga ko badashobora gutaha mu Rwanda kubera impungenge z’umutekano wabo.

Ariko Congo n’u Rwanda byombi bivuga ko umutekano wabo mu Rwanda uriho kandi ko nta kibazo bazagira batashye.

Iki kinyamakuru kiganira n’umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, atangira avuga ko Loni yabafashaga yahagaritse inkunga yabahaga, bityo na Leta ya Congo ifata icyemezo cyo kubohereza iwabo.

Agira ati “Ubu bavuye i Kanyabayonga muri Teritwari ya Rubero, ubu bari i Goma nyuma y’uko ibyo bakeneye bikorwa ku rubibi kugira ngo batahe iwabo nta ngorane, hakurikijwe amategeko yose mpuzamahanga”.

Umunyamakuru amubajije amakuru y’uko baba barakuwe mu nkambi ku ngufu, yamusubije agira ati “haba ku ngufu cyangwa ku ineza nibaza ko nibura abo Banyarwanda bagire basubire mu gihugu cyabo bari bamaze imyaka 24 barataye, hamwe n’abandi bavukiye muri Congo batavukiye mu Rwanda ubu bagiye kubona igihugu cyabo”.

Akomeza avuga ko mu gihe haba hari abadashaka gutaha mu Rwanda, ko Leta izafata umwanzuro mwiza ifatanyije na HCR, gusa agashimangira ko akeka ko ntabo, ati “ubu tugiye kubageza ku mupaka bakirwe n’abayobozi b’igihugu cyabo mu Rwanda”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *