Gasabo-Jali: UNESCO yateguye Siporo rusange n’umurage ndangamuco uhabarizwa(mu nzoga za rubingo)

 266 total views,  1 views today

Guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco ku musozi wa jari hifashishijwe siporo rusange n’umurage ndangamuco  uhabarizwa  (mu nzoga za rubingo) abitabiriye iyi Siposo beretswe no mu biryamo bw’inzovu.

 INCAKAKE Y’AMATEKA YA,  RUGANZU II NDOLI           

Muri ayo magingo (ahagana mu 1510); Ruganzu II Ndoli yabundutse i Karagwe k’Abahinda muri Tanzaniya,  aho yari yarabundiye kwa nyirasenge Nyabunyana muka Karemera Ndagara ya Ruhinda, aza kubundura u Rwanda arangamiye abahinza bari bararwigabagabanije.

Abimburira rero kuri Rubingo i Rutongo rwa Kabuye ka Jabana rya Kigali, amutsinda iwe kuri Jari aho bita «Mu nzoga za Rubingo: zibira ntizisese zikanyobwa n’abatabazi».

N’ubu ziracyabira; ni amazi apfupfunuka mu binogo by’urutare; ahora azana ifuro rimeze nk’impiza. Abatabazi ba bucengeri bayanywaga bajya guhaguruka batabaye.

Hazajya hakorerwa Siporo buri cyumweru cya kabiri cya buri kwezi

Ku bafatanye na UNESCO yateguye  imyitozo ngororamubiri, iki gikorwa cyabereye mu karere ka Gasabo,  umurenge wa Jali,  ahantu hafashwe nk’ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Hagendewe ku masezerano mpuzamahanga yerekeye umuco u Rwanda rwashyizeho umukono,  by’umwihariko amasezerano yo mu 1972 ajyanye no kurengera umurage ndangamuco w’isi n’umurage kamere.

Ishami rishinzwe Umuco, ubumenyi bw’imibereho n’imibanire y’abantu muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO (CNRU) ryahisemo Ibisi bya Huye nk’umushinga w’icyitegererezo mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yatanzwe n’ abakozi bashinzwe Umuco n’urubyiruko mu turere 29 twitabiriye amahugurwa yabereye I Gihindamuya mu Karere ka Huye kuwa 19/10/2014

Uyu mushinga w’icyitegererezo watanze umusaruro wari witezwe none ubu ugejejweo mu misozi miremire ibitse ahantu ndangamuco mu mpinga ya Jari ahitwa mu NZOGA ZA RUBINGO.

Ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo  abaturagege bakoze Siporo rusange,  Ahazwi nko mu Nzoga za Rubingo, umuhinza wari warigaruriye Uburiza.

Inkuru nziza ku banyarwanda bakunda amateka n’abakunzi ba Siporo muri rusange

 

Abitabiriye iyi Siporo nabasomye no kunzoga na nubu ikibira

                                                             

 

UMUSOZI WA JARI UHEREREYE HE?    

Jari ibarizwa mu Murenge wa Jari  mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Umusozi wa Jari niwo munara w’Umurwa mukuru w’u Rwanda. Iyo ugeze mu mpinga yawo mu ibanga rireba Kigali uba witaruye Umujyi usa n’uwurebera mu ndege. Imisozi ya Muganza (Mt Kigali) Nyarurama (Rebero) na Nyamweru (Shyorongi) iba yaciye bugufi, witegeye Nyarugenge yose, Gisozi ya Cyirima isa n’itaba imisozi ya Bumbogo yabaye utununga.

Jari ni umusozi wera imyaka yose ukarangwa n’amafu n’uburumbuke amahumbezi ava mu mashyamba awukikije agatera uwusuye kuruhuka ku mutwe no mu mubiri. Ni umusozi muremure kandi udahanamye, nturambire abawugenda, inzira igana yo ni Nyabagendwa ku banyamaguru no kubanyabiziga.

Mu kiryamo cy’inzovu aho abantu bazajya baruhukira muri ayo mahema ariko hakaba hateganywa kuzubakwa inzu

Umutekano utagira amakemwa n’ibidukikije birinzwe nk’imboni y’ijisho  bisanganira mukerarugendo akarambagira iyo mpinga ndende nta mpumu, agasoreza mu Nzoga za Rubingo akirangamiye Ubumbogo n’Uburiza. Abayobozi b’umwuga bamusanganiza amateka y’Umuhinza agasoma ku nzoga y’abahinzi agera ikirenge mu cya  Ruganzu.

Kajuga Jerome  umuyobozi  ushinzwe Umuco n’imibanire muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, avuga bimwe mu byatumye batekereza iyi siporo yo ku musozi aho abanyarwanda bagomba kumenya amateka y’u Rwanda.

Agira ati”Twateguye ko kuri uyu musozi wa Jali ariho twakorera iyi siporo ya buri cyumweru cya kabiri cy’ukwezi,  mu rwego rwokuzamuka imisozi ibumbatiye amateka y’u Rwanda,  kandi hateganywa kubakwa amacumbi azajya acumbikirwamo abaje kuhasura, ariko ubu aho bita mu kiryamo cy’inzovu  hashyizwe amahema yo kwifashisha mu gihe abantu bahasuye bakaharuhukira”.

Kajuga Jerome yaganirije n’abari bitabiriye Siporo anabasobanurira,  ibijyanye n’amateka n’Umuco by’u Rwanda

Mountain Club sport ibisumizi, Ruganzu Club Sport ni bamwe mu bagize igitekerezo cyuko hashyirwa ubukerarugendo bushingiye ku mateka n’umuco, bifuza ko hajya hasurwa kenshi kugira ngo barusheho kumenyekanisha amateka y’u Rwanda.

UMURAGE NDANGAMATEKA, MU NZOGA ZA RUBINGO

Tuzi ko Gasabo ikize ku murage ndangamateka nyamara uburiza ni INZOGA ZA RUBINGO  kuko igitero cye cya mbere yakigabye mu Buliza akimara kwima ingoma ya se Ndahiro akivugana Rubingo U Bumbogo n’u Buliza bukayoboka

Muri iyi Siporo kandi yari yitabiriwe n’Abayobozi batandukanye  ndetse n’Ingabo z’u Rwanda kuko mu inzoga za Rubingo kuri uwo musozi wa Jali hegeranye n’ikigo cya Gisirikare .

Umuyobozi w’akarere w’ungirijwe ushinzwe ubukungu akaba yaribukije ko akarere ka Gasabo gafite umwihariko wo kuba ariko kabumbatiye amateka y’u Rwanda cyane ko ari naho u Rwanda rukomoka mu murenge wa Bumbogo aho bita u Rwanda rwa Gasabo.

HABUMUREMYI Viateur

Mwambanews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *