Connect with us

Culture

IGIKIGA: URURIMI RUSABANISHA AMAJYARUGURU N’ABATURANYI B’ABAGANDE

 339 total views,  3 views today

“Abantu ba hanuya nibatweeta abakyiga, twine omuco gweitu orikuturanga, twine orurimi rweitu, nitutayayirana n’abanyabuzare n’abanyamukago beitu b’Abaganda, amazima ebintu biri gye!”(abantu ba hano batwita Abakiga, dufite umuco wacu uturanga, dufite ururimi rwacu, dusurana na bene wacu inshuti zacu z’Abagande, mu by’ukuri ibintu ni byiza!)

Aya ni amagambo twakirijwe n’umusaza Pasiteri Beyitereyira John w’imyaka 60. Ayobora paruwasi ya Kizinga yo mu itorero ry’Abangilikani.

Agira ati:Uru rurimi rwacu rutuma tugirana ubuhahirane na bagenzi bacu b’Abagande, bityo ugiye yo, ntahendwe kubera kutumvikana, urugero no mu madini yacu usanga dukoresha yo ibiterane tukavuga ubutumwa bagakizwa natwe bakaza ino, turashyingirana kandi usanga imisango yacu n’iyabo bitabangamiranye, mbese uru rurimi ruraduhuza.

Pasiteri Beyitereyira John

Nk’uko Bayitereyira yabitubwiye, twashatse kumenya koko niba imwe mu mibanire irimo no gushyingirana ibaho kubera guhuzwa n’uru rurimi.

Cyemana Jehovanisi, umutegarugori utuye murenge wa Kaniga

Cyemana Jehovanisi, umutegarugori w’imyaka 58 wavukiye mu murenge wa Kaniga, twamusanze mu gasoko ka Murindi. Yatubwiye ko amaze gushyingira abakobwa babiri mu gihugu cya Uganda. Kuri we uru rurimi rw’Igikiga ruhura neza n’Oruciga ruvugwa muri Uganda ku buryo agenda yisanga kandi bitamusabye gusemurirwa.

Agira ati:Nshyingiye abakobwa babiri muri kiriya gihugu. Abakwe bange iyo baje ino ntibagira impungenge ko tutaribwumvikane. Yewe no mu misango yacu baje gusaba natwe tubashyingira, wasangaga nta kidutandukanya mu byerekeranye n’imivugire, turi bamwe kuri iyo ngingo. Ndetse n’umuco wacu usanga uhura n’uwabo

Ndayambaje Felix, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ubwo twaganiraga, bwana Ndayambaje Felix, yatubwiye ko urukiga ari ururimi rwihariye bahuriraho n’abaturanyi babo b’Abagande. Yahamije ko rubafasha mu mihahiranire, imibanire isanzwe harimo no gushyingirana. Ururimi kuko ari ingobyi y’umuco, ngo usanga hari n’uturanga tw’umuco bagenda bahuriraho. Yabitubwiye mu magambo akurikira:

Uru rurimi ruduhuza nabo duhahirana ku buryo nta muturage uhendwa kubera kutumvikana. Turagenderana, turashakana ku buryo kuba tuvuga ururimi rujya kuba rumwe, ni igisubizo si ikibazo na gato”

Ku mpungenge y’ipfunwe rishobora gutera Abanyarwanda bavuga ururimi rw’igikiga mu bandi banyarwanda, Kyerisiima Harisi, wo mu murenge wa Kaniga, Akarere ka Gicumbi

Agira ati:Ikibazo tugira ni uko iyo tugeze nka Kigali batubwira ngo ba bakiga baraje. Ikindi ni uko iyo tugeze Uganda, nabo bavuga ko turi abanyabyumba kuko ururimi rwacu nubwo twumvikana ntibisa ijana ku ijana. Ibyo rero hari abo bibangamira, ariko ntibitubuza guhahirana no gusabana. Ahari abantu hanuka urunturuntu”

Nubwo bimeze bityo ariko, burya ngo nta byera ngo de! Uru rurimi abana baruvukiramo batubwiye ko iyo batangiye ishuri kwiga ikinyarwanda mbonera bibarushya.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), bavuga ko Urukiga ari ururimi bemera nk’uko bemera izindi zishamikiye ku Kinyarwanda harimo n’indimi-shami nk’Igishobyo, Ikirera, Ikigoyi,…rukaba narwo rwitabwaho kandi abaruvuga bakarukoresha mu bwubahane n’ubwisanzure. Igikiga kivugwa mu bice by’Intara y’Amajyaruguru mu turere twa Gicumbi, Burera na Butaro, hakiyongera ho n’igice k’Intara y’Uburasirazuba mu turere twa Gatsibo na Nyagatare. Muri rusange ni mu gace kahoze kera kitwa Ndorwa.

RUKIZANGABO SHAMI Aloys

Mwambanews.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Culture