Amavubi yabatarengeje imyaka 23 anganyije n’ikipe ya DRC U23

 209 total views,  1 views today

Mu mukino wo gushaka iteke y’igikombe cya Afurika ku batarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri umwaka utaha, Amavubi atozwa na Jimmy Mulisa abashije kwihagararaho anganyiriza mu Rwanda n’ikipe ya DRC 0-0

Ni umukino waberaga kuri sitade Umuganda I Rubavu byoroheye cyane abaturuka muri Congo kuza gufana ikipe yabo byatumye Sitade yuzura.

Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ariko ukabona ko ikipe ya DRC iri kotsa cyane igitutu Amavubi, gusa byaje kurangire nta yibashije kureba mu izamu ry’indi mu gice cya mbere aho bagiye kuruhuka ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya DRC yerekana ko ishaka intsinzi, isimbuza rutahizamu wayo byagaragaraga ko yahushije ibitego byinshi. Ari nako Manishimwe Djabel usanzwe ukinira ikipe ya rayon Sports yaje gusimburwa na Samuel Guelette ukina mu Bubiligi mu ikipe ikina mu cyiciro cya gatatu cy’abatarabigize umwuga.

Jimmy Mulisa yongeye gusimbuza ngo arebe ko yabonera intsinzi mu Rwanda kuko bigoranye kwizera intsinzi mu gihugu cya DRC akuramo Byiringiro Lague ashyiramo Patrick Mugisha usanzwe ari rutahizamu w’ikipe ya Marines FC ari nako RDC yakuyemo Kayembe Edo wa Lupopo asimburwa na Ifaso Jonathan

Ku munota wa 79’ w’igice cya kabiri Jimmy Mulisa yashyizemo rutahizamu, Biramahire Abeddy asimbura Nshuti Innocent ariko kubona igitego bikomeza kuba ingorabahizi.

Mu minota ya nyuma ikipe ya DRC U23 yabonye kufura yari iri ahantu habi ariko umukinnyi wa kongo ayitera hanze.

ku munota wa 88’ w’umukino umukinnyi wa Kongo yazamukanye umupira ariko ntiyabasha kuwubyaza umusaruro.

Umukino urangiye nta kipe nimwe ibonye igitego, ubu amakipe yombi agiye kwitegura ukino wo kwishyura uzaba kuwa 20 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ni amakipe adakunda guhura inshuro nyinshi gusa ubwo ibi bihugu byombi biheruka guhura mu gihe cya vua yose yagiye atsindagurana ntiwavuga ko hari iyihariye imikino, aho kuwa 30 Mutarama 2016 u rwatsinzwe na DRC ibitego 2-1, kuwa 10 Mutarama 2016 u Rwanda utsinda DRC 1 – 0 mu gihe kuwa 01Gashyantare 2004 u Rwanda rwatsinze DRC igitego 1 – 0.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

Amavubi U23: Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Buregeya Prince, Aimable Nsabimana, Ahoyikuye Jean Paul, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Blaise Itangishaka, Dominique Savio Nshuti (C), Nshuti Innocent na Byiringiro Lague.

DRC U23: Jackson Lunanga, Herve Beya, Zola Arsene, Jonathan Ifaso Ifunga, Peter Mutumosi Zulu, Nelson Felix Balongo, Dieu Merci Mukoko, Glody Likonza, Tchibuabua Tresor, Jackson Muleka, na Kayembe Edo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *