Connect with us

Health

Umuryango”Rwanda Palliative Care”uvuga ko kuba umurwayi, afite indwara idakira ntibivuze kwiheba

 207 total views,  3 views today

Umuryango utegamiye kuri Leta (Rwanda Palliative Care) uvuga ko abarwaye indwara zidakira zirimo Kanseri, abanduye Virusi itera Sida, badakeneye imiti igabanya ububabare gusa ahubwo bakeneye gufashwa cyane mu myumvire, imyemerere, kuganirizwa n’umuryango, no kubana neza n’abandi.

Ibi byagugiwe mu mahugurwa yagenewe abayamakuru yamaze iminsi 2, aho bigishijwe ko bagomba kuba inkingi ya mwamba mu kubwira abaturage icyo uyumuryango umaze, kuko kuba umurwayi afite indwara zidakira ntibivuze kwiheba ahubwo akeneye kwitabwaho no guhumurizwa akanarindwa kubabara

umuryango (Rwanda Palliative Care) ufite intego yo gufasha umurwayi akimara kubwirwa ko afite indwara idakira, kugeza yitabye Imana.

Ruzima Aimable umwe mu batangije uyu muryango yabwiye iangazamakuru ko ubufasha bw’imiti buhabwa abarwaye indwara zidakira ari ingenzi kandi nta kigomba kubusimbura.

Ariko avuga ko bisaba ko bwunganirwa n’ibindi bisubizo kuri abo barwayi hitawe cyane kuri izo gahunda zikomatanyije zituma abarwayi bumva ko bafite agaciro ka muntu nubwo bageze mu bihe bikomeye.

Ruzima ati: “Hari abarwaye indwara za Kanseri, impyiko, ibyuriririzi bya SIDA, n’izindi usanga muganga n’umuforomo badahagije kubitaho hakenewe guhuzwa imbaraga kw’abantu benshi.”

Avuga kandi ko kugira ngo uwo murwayi abashe kwiyakira no kubana n’iyo ndwara bisaba ubwo bufasha buhuriweho n’abantu benshi.

Dr Ntizimira Christian avuga ko hari ingero zifatika z’imiryango imwe bafite yagiye itererana abarwayi babo ikabaharira abaganga, yavuze ko hari n’abandi babasura bakabasaba gusa kwihangana ijambo avuga ko ridakwiye ubwaryo.

Ati: “Kubwira umurwayi ufite Kanseri ngo ihangane ntacyo bimumarira. Abanyamadini barakenewe muri ubu bwunganizi kuko hari abahitamo gusengera umurwayi badasangiye imyemerere aho kumufasha.”

Usibye ubwo bufasha bukomatanyije bukenewe ku barwayi bafite indwara zidakira, Umuryango Rwanda Palliative Care uvuga ko hari imiti itangirwa ubuntu ku barwayi ba Kanseri bita Morphine kandi ikaba ikorerwa mu Rwanda.

Uyu muryango uvuga ko kuri ubu bafite ibikoresho mu bitaro bitandukanye bisuzuma indwara ya Kanseri, akavuga ko ari intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera ku bijyanye n’ubuvuzi.

Kuva uyu muryango utangira mu mwaka wa 2013 umaze kwakira abarwayi bafite indwara zidakira 234,  92 muri bo  bari  bafite indwara ya Kanseri.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in Health