Connect with us

ENTERTAINMENT

Ubwambuzi mu itsinda ry’itwa Charly na Nina

 230 total views,  3 views today

Charlotte Rulinda na Muhoza Fatuma bagize itsinda rya Charly&Nina barashinjwa kwambura agera ku Frw 150 000 umushoferi wabatwaraga, ntibahakana ideni ariko bavuga ko uwishyuza wese adakwiye kujya mu itangazamakuru.

Ubashinja yitwa Nshimiyimana Gilbert ngo yamaze igihe akorana na bo abatwara mu bitaramo aho bakorera imyitozo ndetse no mu biganiro ku bitangazamakuru binyuranye.

Uyu mugabo waganiriye na Umuseke yavuze ko amaze igihe akora akazi ko gutwara imodoka ngo ajya gukorana n’aba bahanzi ikiraka yagihawe n’uwitwa Rwema usanzwe ari mu bajyanama ba Charly&Nina.

Ngo yabatwaye igihe kingana n’ukwezi batamwishyura ariko bakamwizeza ko bazamwishyurira rimwe. Ukwezi gushize ngo yabishyuzaga Frw 200 000 nyuma baza kumuhamo Frw 50 000 gusa.

Ngo yakomeje kubishyuza amafaranga bamusigayemo, bigera aho baza kumuha Cheque, ariko ayigejeje kuri Banki bayanga bavuga ko ifite ikibazo.

Nyuma yaho yavuganye na Rwema amwima ayo mafaranga akajya amwohereza kuri Nina ngo abe ari we uzamwishyura.

Ngo Nina na we yarayamwimye akamubwira ko ntacyo bavugana, akamusubiza kwa Rwema, yakomeje guhatiriza bagera n’aho batakimwitaba kuri telefone.

Ati “Ubu iyo muhamagaye ‘arakupa’ (gukuraho telefoni) ntabwo akimvugisha, nigeze no kujya iwe aho atuye yanga kunkingurira ahubwo antumaho umukozi ngo nimukenera njye muhamagara sinkajye iwe.”

Uyu mugabo avuga ko ideni rye rigiye kumara amezi atatu ngo ntako atagize aborohereza kuko yageze naho ababwira ko bagomba kumwishyura Frw 100 000 gusa.

Avuga ko amafaranga bamufitiye ayakeneye cyane kuko na we afite ideni rya Banki. Ati “Nzemera mbasange no mu gitaramo yenda mpangane n’aba Bouncer ariko mve aho bayampaye.”

Nina aganira na Umuseke ntabwo yigeze ahakana aya makuru, yavuze ko abantu bose ‘afitiye amafaranga badakwiye kujya mu itangazamakuru’ ngo kuko atari igikorwa cya Kigabo.

Ati “Ubu koko abantu bose umuntu afitiye amafaranga bagiye bajya mu itangazamakuru ntitwaba twaragowe, nta muntu w’umugabo wo gukora ibintu nk’ibyo pe.”

src:Umuseke.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Mwamba.rw

Mwamba.rw is website that provides you with the latest Celebrity news, Politics, showbiz especially from  all nation of  E.A.C and all World in General.

More in ENTERTAINMENT